AFC/M23 ishinja FARDC gukoresha drones n’imbunda ziremereye mu bitero byibasira abasivile i Masisi na Kalehe

Ihuriro rya AFC/M23 rirashinja ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo kugaba ibitero bikomeye byibasira abasivile n’amatungo yabo, hakoreshejwe drones n’imbunda ziremereye, mu bice bya teritwari za Masisi na Kalehe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026, AFC/M23 yavuze ko ibi bitero byibasiye cyane abaturage batuye mu duce twa Rushoga muri Masisi ndetse no mu bice bituwe cyane byo muri Kalehe.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko igitero gikomeye cyagabwe i Rushoga ahagana saa saba n’igice z’ijoro, aho yavuze ko ingabo za FARDC zifatanyije n’abo bakorana bateye abaturage, bikaviramo urupfu rw’inka zigera kuri 56, mu gihe izindi zakomeretse bikabije.

Yagize ati: “Ibi bigaragaza umugambi wo gukoresha iterabwoba hagamijwe gusenya burundu imibereho n’ubukungu by’abaturage bo muri utu duce.”

AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byakoreshejwemo drones zo mu bwoko bwa CH-4, aho yagaragaje ko mu masaha atandukanye ku Cyumweru, ibice birimo Lumbishi na Rutare byo muri Kalehe byagabweho ibitero by’indege zitagira abapilote.

Nk’uko Kanyuka yakomeje abivuga, ibitero byangije imitungo y’abaturage, bitera ubwoba bwinshi ndetse bigatuma bamwe bahunga ingo zabo.

Iri huriro rivuga ko, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abasivile, rishobora gufata ingamba zo kwirwanaho, mu gihe rikomeje gusaba umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora kuri ibi bikorwa rivuga ko ari iby’ubugizi bwa nabi.

Si ubwa mbere AFC/M23 ishinja FARDC gukoresha drones mu bitero byibasira abaturage, kuko no mu ntangiriro z’ukwezi gushize, hatangajwe ibitero by’indege byahitanye inka nyinshi mu duce twa Minembwe, by’umwihariko mu gace ka Ilundu.

AFC/M23 isoza isaba umuryango mpuzamahanga kudakomeza kwirengagiza ibyo ivuga ko ari ihohoterwa rikorerwa abaturage, ahubwo ugafata ingamba zo kubarinda no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RD Congo.

  • Related Posts

    Rwanda will not tolerate deaths for profit – President Kagame

    President Paul Kagame has warned that Rwanda will not tolerate a situation in which citizens lose their lives because of the interests of industrialists, stressing that protecting human life must…

    Read More
    Nation bids farewell to Senator Donatille Mukabalisa in Solemn Parliamentary Ceremony

    National leaders, dignitaries, family and friends gathered at the Parliamentary Building on Friday, 7 August 2026, to pay their final respects to the late Senator Honourable Donatille Mukabalisa, honouring a…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé