Umuhanzikazi Marina Deborah uri mu bagezweho mu muziki nyarwanda, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusubiza ku magambo aherutse gutangazwa na Bad Rama wari wamugaragaje mu buryo bwuje amagambo y’urukundo ndetse anashima impano ye. Ibi Marina yabitangaje mw’ijoro ryo kuwa 20 mata 2026
Mu butumwa bwe bwabanje gukwirakwira cyane, Bad Rama yavuze ko Marina amufata nk’umwana we, ashimangira ko nta kintu na kimwe cyahindura uwo mubano nubwo yemera ko badashobora gukorana. Yavuze ko Marina ari impano idasanzwe Imana yahaye u Rwanda, asaba abantu kureka kumucira urubanza ahubwo bakamuha amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwe. Yongeyeho ko kuba akiri muto bishobora gutuma rimwe na rimwe agorwa no kumenyera abantu bashya, ariko ko ari umukobwa mwiza kandi ufite ejo hazaza heza mu muziki.
Icyakora, aya magambo ntiyanyuze Marina Deborah, wahise ashyira ahagaragara ubutumwa busobanutse agaragaza ko atishimiye uburyo ifoto ye yakoreshejwe. Yavuze ko byakozwe mu nyungu zo kwiyamamaza no kuyobya abantu, ashimangira ko kuri ubu nta mubano n’umwe agifitanye na Bad Rama, yaba mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe.
Marina yakomeje agaragaza ko atemeranya n’ibikorwa cyangwa ubutumwa butangwa na Bad Rama, cyane cyane ibijyanye n’uko abona igihugu n’ubuyobozi bwacyo. Yavuze ko we nk’umuhanzi, umuziki we ushingiye ku rukundo akunda igihugu cye kandi ko atifuza guhuzwa n’umuntu uwo ari we wese ushobora kugisebya cyangwa gukora ibinyuranye n’iterambere ryacyo.
Yongeyeho ko umuziki we wahoraga ugaragaza urugendo rwe n’ishema afite nk’Umunyarwanda, anavuga ko atazi impamvu ifoto ye yakoreshejwe, ariko ko atazemera ko ikoreshwa mu buryo bwo kumwamamaza cyangwa kumuhuza n’ibitekerezo atemera.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Marina Deborah yashimiye abafana be n’Abanyarwanda muri rusange ku nkunga bakomeje kumuha, ashimangira ko umutima n’ubudahemuka bwe biri ku gihugu cye, ndetse ko azakomeza gukora umuziki wubaka kandi uharanira iterambere.
Iyi nkuru yakomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakunzi b’umuziki bashyigikiye icyemezo cya Marina cyo kwitandukanya na Bad Rama, ibi Kandi byatumye hagaragazwa uruhare rw’abahanzi mu gutanga ibitekerezo byabo ku gihugu ndetse n’uburyo bagomba kwitwara.
Nta na rimwe nzemera guhuzwa n’ibitekerezo bitubaka igihugu cyanjye
Iyo impano ihujwe n’indangagaciro, havuka umuhanzi w’ukuri
Marina Deborah asubije Bad Rama mu magambo asobanutse kandi atajegajega









