Turasaba Ababyeyi kutaraga abana babo urubanza rwabananiye – Minisitiri Habimana

Kuri iki cyumweru, taliki 12 Mata 2026, Akarere ka Kayonza kibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange, aho hibanzwe ku guha icyubahiro inzirakarengane zishwe no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.

Mu murenge wa Mukarange ni hamwe mu hantu habereye ubwicanyi ndengakamere muri aka karere aho Abatutsi basaga 5000 biciwe muri Paruwasi Gatolika ya Mukarange tariki ya 12 Mata 1994, nyuma yo kuhahungira baturutse hirya no hino bashaka ubuhungiro kuva ku wa 7 Mata 1994.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, imiryango y’abarokotse Jenoside ndetse n’abaturage muri rusange.

Kayitare Marie Pauline warokokeye i Mukarange, yatanze ubuhamya bugaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo, aho yabuze ababyeyi n’abavandimwe be, ariko akaza kurokoka. Yagaragaje ko nubwo Jenoside yamusigiye ibikomere bikomeye, ataheranwe n’agahinda kuko Leta y’Ubumwe yamufashije kongera kubaho.

Ati: “Ndashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda itaradutereranye ikaduha FARG, ntabwo twabuze Minerval twarize ndetse tubona n’ibyangombwa by’ibanze, ubu twarashatse kandi twubatse ingo nziza, ubu twarashibutse turarerera u Rwanda ruzira amacakubiri.”

Yakomeje ashimira Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, agaragaza ko ubuzima bafite uyu munsi babukesha ubutwari bwazo.

Ati: “Turashimira Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zo kabyara zatumye twongera guhobera ubuzima ubu turatanga umusanzu ku gihugu mu nzego zinyuranye za leta n’iz’abikorera kandi Igihango twagiranye n’Inkotanyi tugikomeyeho”

Perezida wa IBUKA mu karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yagaragaje ko ikibazo cy’imibiri itaraboneka kikiri ingorabahizi, asobanura ko hari abishwe bakajugunywa mu mashyamba, mu migezi no mu bisimu, abandi bakagerageza guhunga bagahurira n’urupfu mu nzira berekeza muri Tanzaniya.

Ati: “Dufite imibiri myinshi itaraboneka, hari abantu bagerageje guhunga bagerageza kwambuka umupaka bagana Tanzaniya, abenshi bagiye bahura n’ikintu cyari cyariswe Ceinture de Securite, abari baturiye pariki bakabica rimwe na rimwe bakabicira mu mashyamba imibiri yabo ntiboneke ndetse hakaba n’inzuzi n’imigezi ndetse n’ibisimu byagiye birohwamo abantu bakaba bataraboneka.”

Yashimangiye ko batazacika intege mu gushakisha iyo mibiri no gusaba ababa bazi aho iri kuyigaragaza.

Ati: “Ntituzarambirwa gutakamba kugirango abazi aho iri babe bahatubwira”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye ababa bazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iherereye gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati: “Turasaba rwose abazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ikiri kugirango batange amakuru iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro”

Yanashimiye abarokotse Jenoside ku mpano y’imbabazi batanze no kudaheranwa n’agahinda.

Ati: “Turashimira byimazeyo abarokotse Jenoside ku mpano ikomeye y’imbabazi mwatanze, kwihangana no kudaheranwa n’agahinda ndetse no guharanira kubaho kandi neza”

Minisitiri Habimana yanagarutse ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragaza mu bice bitandukanye, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza kuyirwanya rudasubira inyuma.

Ati: “Ntabwo duteze kuzacika intege mu guhangana no kurwana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside”

Yasabye by’umwihariko ababyeyi kwirinda kwigisha abana babo ingengabitekerezo ishingiye ku macakubiri, abibutsa ko ari uguroga ejo hazaza h’igihugu.

Ati: “Haracyagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside mu miryango imwe, aho ababyeyi gito bafite imyumvire yubakiye mu macakubiri n’ivangura rishingiye ku moko bayitoza abana babo, turasaba abo babyeyi kutaroga abana babo babaroga urubanza rwabananiye”

Urwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri isaga 10,000, harimo imibiri isaga 5000 y’abatutsi biciwe kuri paruwasi Gatulika ya Mukarange ndetse n’iyindi yimuwe ikuwe mu mirenge itandukanye y’akarere ka Kayonza harimo Kabare, Murama, Nyamirama, Ruramira na mwiri. Uyu munsi hakaba hashyinguwe imibiri 27.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu niwe wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Abadepite mu nteko ishinga amategeko bafatanije n’abaturage bo muri uyu murenge Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abaturage benshi bitabiriye uyu muhango

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 27 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri isaga 10,000

Related Posts

Rwanda will not tolerate deaths for profit – President Kagame

President Paul Kagame has warned that Rwanda will not tolerate a situation in which citizens lose their lives because of the interests of industrialists, stressing that protecting human life must…

Read More
Nation bids farewell to Senator Donatille Mukabalisa in Solemn Parliamentary Ceremony

National leaders, dignitaries, family and friends gathered at the Parliamentary Building on Friday, 7 August 2026, to pay their final respects to the late Senator Honourable Donatille Mukabalisa, honouring a…

Read More

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

What a month’s salary buys at the pump across the G20

What a month’s salary buys at the pump across the G20

Bread, The story behind the Loaf on our table

Bread, The story behind the Loaf on our table

Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé

Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé