Bidasubirwaho FERWAFA yemeje ko Haringingo atoza Rayonsport

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026, FERWAFA yatangaje ko umutoza Francis Christian Haringingo yemewe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports, nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports.

Ibi byemejwe nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA, Perezida wa Kiyovu Sports David Nkurunziza, ndetse na Perezida wa Rayon Sports Abdallah Murenzi.

Iyo nama yasuzumye ubusabe bwa Haringingo bwo gusesa amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports kugira ngo yerekeze muri Rayon Sports. Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zose, hafashwe umwanzuro wo kubyemera, hashingiwe ku bwumvikane bw’impande bireba.

Mu myanzuro yafashwe, hemejwe ko Haringingo yemerewe gutangira akazi ko gutoza Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse impande zose zisabwa kubahiriza ibyo zumvikanyeho mu nyungu z’iterambere rya ruhago nyarwanda.

Iyi mpinduka ije mu gihe Rayon Sports iri gushaka kongera imbaraga mu rwego rw’ubutoza, mu rwego rwo kwitwara neza mu marushanwa ari imbere.

Inama yahuje Perezida wa FERWAFA, Perezida wa Kiyovu sport, Perezida wa RayonSport ndetse na Haringingo Francis

  • Related Posts

    English Coach Nicholas De-Long named Rwanda’s youth football development Officer

    Rwanda’s football authorities have appointed English coach Nicholas De-Long as the country’s new Youth Football Development Officer, a role aimed at strengthening the pathways through which young Rwandan players are…

    Read More
    First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

    First Lady Jeannette Kagame has officially inaugurated Imbuto Hub in Bugesera District, a modern youth development centre designed to provide young people with skills, opportunities, and a supportive environment to…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé