Nyuma ya Essence, Ibiciro by’amatike yo kwinjira ku mukino wa Rayonsport na APR FC nabyo byatumbagiye

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro by’amatike ku mukino utegerejwe cyane uzayihuza na APR FC, uteganyijwe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

‎‎Uyu mukino uzakinwa ku wa 02 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro, ukaba uri mu mikino ihanzwe amaso cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu gihugu, bitewe n’amateka n’ubukeba bw’aya makipe yombi.

‎‎Mu biciro byatangajwe, itike ya make yashyizwe ku mafaranga ibihumbi 2 Frw, mu gihe iy’igiciro kiri hejuru cyane ari Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, igaragaza uburyo uyu mukino ufite agaciro kihariye ku bawukunda.

‎‎Iyi gahunda yo gushyira hanze amatike ije mu gihe abafana ba Rayon Sports n’aba APR FC bamaze igihe bategereje uyu mukino, ufatwa nk’uw’ingenzi kurusha indi mu mwaka kubera amateka y’aya makipe.

‎‎Aya makipe aheruka guhura mu kwezi kwa Mutarama 2026, ubwo yakinaga umukino wa nyuma w’igikombe cya Super Cup, icyo gihe APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-1, ibintu byasize igikomere ku bakunzi ba Rayon.

‎‎Uyu mukino uteganyijwe muri Gicurasi utegerejwe nk’umwanya wo kwishyura ku ruhande rwa Rayon Sports, mu gihe APR FC yo izaba ishaka gukomeza kwerekana ko igihagaze neza imbere y’umukeba wayo ukomeye.

‎‎Abakurikiranira hafi ruhago mu Rwanda bemeza ko uyu mukino ushobora kuzaba ari umwe mu ikomeye kurusha indi muri uyu mwaka wa shampiyona, bitewe n’ihangana rikomeye risanzwe riri hagati y’aya makipe yombi.

Related Posts

First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

First Lady Jeannette Kagame has officially inaugurated Imbuto Hub in Bugesera District, a modern youth development centre designed to provide young people with skills, opportunities, and a supportive environment to…

Read More
From Underdogs to the Final: Spain’s remarkable World Cup journey

Sixteen years after lifting their only World Cup trophy, Spain are back in the final and they got there the hard way. La Roja’s road to Sunday’s showpiece at MetLife…

Read More

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

Kagame calls on FPR Members to focus on Solutions, Responsibility and Long-term development

Kagame calls on FPR Members to focus on Solutions, Responsibility and Long-term development

From Underdogs to the Final: Spain’s remarkable World Cup journey

From Underdogs to the Final: Spain’s remarkable World Cup journey

President Kagame mourns former Qatari Emir, hails his lasting legacy

President Kagame mourns former Qatari Emir, hails his lasting legacy

Rwanda’s inflation surges to 13.6%, Highest reading in years, as housing and transport costs bite

Rwanda’s inflation surges to 13.6%, Highest reading in years, as housing and transport costs bite

Rwanda’s Liberation is an ongoing journey that belongs to every generation – President Kagame

Rwanda’s Liberation is an ongoing journey that belongs to every generation – President Kagame