Lula da Silva yanenze Trump ku Kibazo cyo kubuza Ramaphosa kwitabira inama ya G20

Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, yatangaje ko adashyigikiye icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyo kubuza Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, kwitabira inama ya G20 iteganyijwe.

Ibi Lula yabitangaje ku wa mbere ari i Hannover mu Budage, aho yari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Budage, Friedrich Merz. Muri icyo kiganiro, yagaragaje ko Ramaphosa agomba kwitabira iyo nama nta nzitizi.

Yagize ati: “Nabwiye Ramaphosa ko agomba kwitabira iyi nama ya G20, agomba kubikora rwose. Ntagomba kubuzwa nuko Trump yamubujije.”

Umubano hagati ya Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika umaze iminsi utifashe neza, cyane cyane nyuma y’uko ubuyobozi bwa Trump bwirukanye uwari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika, Ebrahim Rasool, nyuma yo kunenga imvugo za Trump.

Trump kandi yakomeje kunenga ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, abushinja kudakumira ihohoterwa rivugwa ko rikorerwa Abazungu bo mu bwoko bw’Afrikaner. Yavuze ko hari “white genocide” iri kuba kuri iryo tsinda, ashimangira ko barimo kwibasirwa bakanicwa bazira ubwoko bwabo.

Ibyo byatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihagarika inkunga yahaga Afurika y’Epfo, ndetse itangiza gahunda yo kwakira no guha ubuhungiro bamwe muri abo Bafrikaaner bavuga ko bahohoterwa.

Nanone kandi, ibihugu byombi bifitanye amakimbirane ashingiye ku cyemezo cya Afurika y’Epfo cyo kuregera Israel mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), iyishinja gukora Jenoside ku Banya-Palestine.

Ibi byose bikomeje kongera umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi, mu gihe hari impungenge ku ngaruka bishobora kugira ku mikoranire mpuzamahanga, by’umwihariko mu nama zikomeye nka G20.

  • Related Posts

    Kagame calls on FPR Members to focus on Solutions, Responsibility and Long-term development

    President Paul Kagame on Friday urged members of the FPR Inkotanyi to remain committed to the party’s founding values by focusing on responsibility, practical solutions and long-term development instead of…

    Read More
    President Kagame mourns former Qatari Emir, hails his lasting legacy

    Rwandan President Paul Kagame has expressed his deepest condolences to the leadership and people of Qatar following the death of the country’s former Emir, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani,…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    From farm to bottle: Youth-led Company adds value to Pineapples, creates jobs and markets for farmers in Rwanda

    From farm to bottle: Youth-led Company adds value to Pineapples, creates jobs and markets for farmers in Rwanda

    First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

    First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

    Kagame calls on FPR Members to focus on Solutions, Responsibility and Long-term development

    Kagame calls on FPR Members to focus on Solutions, Responsibility and Long-term development

    From Underdogs to the Final: Spain’s remarkable World Cup journey

    From Underdogs to the Final: Spain’s remarkable World Cup journey

    President Kagame mourns former Qatari Emir, hails his lasting legacy

    President Kagame mourns former Qatari Emir, hails his lasting legacy

    Rwanda’s inflation surges to 13.6%, Highest reading in years, as housing and transport costs bite

    Rwanda’s inflation surges to 13.6%, Highest reading in years, as housing and transport costs bite