“Rubyiruko muri imbaraga z’igihugu mufite inshingano yo kumenya amateka y’igihugu cyacu”, komiseri Mpinganzima

Ku wa 26 Mata 2026 ku rwibutso rw’akarere ka Ruhango rwa Kinazi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe abatutsi muri aka gace k’amayaga mu 1994.

‎MUNYAWERA Innocent, warokokeye muri aka gace Genocide yakorewe abatutsi, yagaragaje amateka ashaririye abatutsi banyuzemo muri ibyo bihe, rimwe na rimwe bakaba barabwirwaga ibyo bazakorerwa bakabifata nkibitazaba.

‎Yagize ati: “Uwo musore witwaga Rutanga yanyuze iwacu, twari duhagaze ku irembo twese, yarahagaze araseka aratubwira ati: ‘Uko muhagaze aho ngaho, ntibizabatungure nta numwe usigaye.’ Batangiye kurasa batera ama gerenade, ubwo natwe twiruka n’inka zitwirukaho nazo zihunga. Hajyaga haza abasirikare b’interahamwe, bagasoma bati: ‘ kanaka kanaka baragushaka’ kuberako imyirondoro yacu babaga bayifite. Bishe abantu, icyo gihe abagabo babaye nkabashize batangira gutwara abakobwa.”

‎Ingabo za RPA-Inkotanyi zikigera muri ibi bice bamwe babanje kuzihunga kandi zari zije kubatabara kubera ko nta makuru bari bazifiteho. Gusa nyuma zatangiye guhuriza hamwe abo zari zitabaye kugeza Genocide irangiye, ubuzima bugakomeza kubari barokotse, nk’uko Munyawera akomeza abivuga. Ati: “Izumvaga ko zije kudukiza twebwe twarazihunze. Gusa nyuma twahuye n’Inkotanyi ziratubwira ziti ‘ni muhumure.”

‎MUNYAWERA Innocent uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace k’amayaga

Aline Benigne Mpinganzima komiseri ushinzwe urubyiruko, uburezi n’umuco muri Ibuka, waje uhagarariye Ibuka ku rwego rw’igihugu, ahereye kuri iki gikorwa cyo kwibuka, avuga ko kwibuka atari ugusubiramo amateka gusa ahubwo ko ari no gushaka imbaraga zo kurwanya abashaka gusubiza u Rwanda mu mateka mabi.

‎Yagize ati: “Bavandimwe kwibuka ai ugusubiramo amateka gusa, ni ugusubiza amaso inyuma, bikatwibutsa gufata inshingano zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, no gukomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.

‎Byongeye kandi komiseri Mpinganzima yasabye ababyeyi kwigisha abana babo mateka, ibi bikazatuma ubyiruko ruba abarinzi bukuri, agira ati: ” Babyeyi, mureke twigishe abana bacu amateka tutayagoreka. Rubyiruko, muri imbaraga z’igihugu cyacu, mufite inshingano yo kumenya amateka y’igihugu cyacu, mukarwanya abashaka kuyagoreka no kuyahindura uko atari, murasabwa kuba abarinzi b’ukuri, abaharanira ubumwe n’amahoro no kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside.”

Aline Benigne Mpinganzima komiseri ushinzwe urubyiruko, uburezi n’umuco muri Ibuka

Kuva mu kwakira 1990, abayobozi bakoze inama yari igamije kwica abatutsi, bityo kandi na nubu hakaba hakigaragara abashaka gusubiza u Rwanda mu mateka mabi rwanyuzemo nkuko Christine Nkurikiyimana Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda abisobanura.

‎Ati: “Kuva mu kwakira 1990, abayobozi batandukanye, barimo aba selire, aba konseye naba burugumesitiri, bakoresheje inama zishishikariza abahutu kwanga abatutsi. N’ibisanzwe ko Jenoside idashoboka idashyigikiwe na leta, muri Mata 1994, igihe umugambi wa Jenoside washyirwaga mu bikorwa, leta yiyise iy’abatabazi yari iyobowe na Dr. Sindikubwabo Theodore, yashize mubikorwa umugambi wayo wari warateguwe igihe kirekire.”

‎Aha niho Minisitiri Nkurikiyimana ahera asaba urubyiruko n’abandi, guhangana n’abo bashaka kongera kubiba urwango mu banyarwanda bagoreka ndetse banapfobya amateka ya Jenoside. Ati: “Ariko nanone, hirya no hino ku Isi haracyagaragara abahunze batarava ku izima bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Namwe rubyiruko mugomba gufata iya mbere mukurinda ibyagezweho, guhanga n’ipfobya ry’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, mugahangana n’abagifite ingengabitekerezo yayo.”

Christine Nkurikiyimana Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda

Tariki 30 Gicurasi 1994 nibwo ingabo za RPF Inkotanyi zinjiye mu mugi wa Ruhango zije kubohora uyu mugi no kurinda abahigwaga. Kuri uru rwibutso rwa Kinazi hakaba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 63,293. Kuri uyu munsi hakaba hashyinguwe mucyubahiro indi mibiri 35 y’abapfuye bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

  • Related Posts

    Kenya’s secret Ebola deal with the U.S. sparks anger among Doctors

    Kenya has agreed to let the United States build an Ebola quarantine facility on its soil. The country’s doctors are angry. The government says it made the right call. And…

    Read More
    Amazi meza mu bigo nderabuzima byo mu cyaro: Intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bw’abarwayi

    Mu bice byinshi by’icyaro mu Rwanda, kubona amazi meza byari ikibazo gikomeye, by’umwihariko mu bigo nderabuzima. Ariko ubu, hari impinduka igaragara aho amazi meza ari kugera muri ibi bigo, bikaba…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

    Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

    GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

    GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

    Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

    Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

    Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

    Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

    Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

    Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

    A Nation Divided: Hungary’s battle to break free from Orbán’s shadow

    A Nation Divided: Hungary’s battle to break free from Orbán’s shadow