Rwamagana: Fumbwe na Muyumbu ku isonga mu kwibasirwa na malariya, abaturage bahawe inzitiramibu

Imirenge ya Fumbwe na Muyumbu yo mu Karere ka Rwamagana ikomeje kugaragara mu yugarijwe cyane na malariya, aho yihariye hafi kimwe cya kabiri cy’abarwayi bose muri aka karere, ibintu bikomeje guteza impungenge inzego z’ubuzima.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, ku wa 24 Mata 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’izindi nzego, cyatangije ubukangurambaga bw’iminsi itanu bwo kurwanya malariya, aho hatanzwe inzitiramibu mu Murenge wa Fumbwe, by’umwihariko mu Kagari ka Nyarusange.

Abaturage bahawe izi nzitiramibu bagaragaje ko zije zikenewe cyane, bavuga ko zizabafasha mu guhangana n’iki cyorezo cyari cyarabarembeje. Bagize bati: “Izi nzitiramibu baduhaye turazishimiye, kuko zigiye kudufasha mubuzima busanzwe, icyorezo cyitwa malariya cyari kitumereye nabi, imibu yari myinshi. Muri iki gihe cy’umukamuko iyo imyaka ishatse kuma imibu ivamo ikaza mu mazu.”

Kuba aka gace kegereye Ikiyaga cya Muhazi ni kimwe mu bituma malariya ihagaragara cyane, kuko imibu ihororokera byoroshye muri ibi bice bifite amazi menshi. Nubwo bimeze bityo, hari abajyaga bakoresha nabi inzitiramibu bazijyana mu burobyi, ariko kuri ubu bavuga ko bagiye guhindura imyumvire bakazikoresha icyo zagenewe.

Nibakure Jeanne D’Arc yavuze ko ubu bamaze gusobanukirwa akamaro k’inzitiramibu, ati: “Iwange mu rugo, supanete nari nzikeneye, none Imana ingiriye neza. Nta muntu utazi akamaro kayo, ubu rero tugiye kuzikoresha neza uko bikwiriye.”

Nibakure Jeanne D’Arc umuturage wa Fumbwe

Uwayezu Damascene, na we ashimangira ko imikoreshereze mibi y’inzitiramibu igiye gucika, ati: “Bazubakishirizaga inkoko, bazirobeshaga amafi, ariko ubu ntabwo bigikorwa kuko bamaze kumenya akamaro kayo. Leta iba yarafashe igihe kinini kigira ngo ziboneke, natwe tugomba kuzifata neza. Ingamba dufite n’izo gutema ibihuru byegereye aho dutuye, no kuhavana ibimene by’amacupa byarekamo amazi, by’imwihariko tukarara muri izi nzitiramibu baduhaye.”

Dr. Epaphrodite Mbituyumuremyi ushinzwe kurwanya malariya muri RBC, yasabye abaturage kurushaho gukoresha neza izi nzitiramibu, agaragaza ko aribwo buryo bw’ingenzi bwo kwirinda iyi ndwara. Ati: “Gutanga inziramibu ni kimwe, ariko igifasha cyane ni wawundi wayifashe akayiryamamo buri gihe, buri joro.”

Epaphrodite Mbituyumuremyi umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya malariya muri RBC

Nubwo ibikorwa byo kwirinda bikomeje gushyirwamo imbaraga, haracyari bamwe mu baturage batinda kwivuza bagahitamo kwiyambaza ubuvuzi gakondo cyangwa kubaza abakurambere, bigatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab MBONYUMUVUNYI, yaboneyeho kubasaba guhindura iyo myitwarire, abasaba kwihutira kugana abaganga igihe bagaragaje ibimenyetso bya malariya. Yagize ati: “Na malariya rero ntihakagire ujya kubaza abakurambere, mujye mubabariza kwa muganga, malariya n’indwara y’ishyano kandi yica. Nagiraga ngo mbakangurire kwita k’ubuzima no kwivuriza ku gihe. Murarye muri menge ugize akamenyetso yivuze hakiri kare.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab MBONYUMUVUNYI

Imibare yo muri Werurwe 2026 igaragaza ko Akarere ka Rwamagana kari gafite abarwayi ba malariya 883, aho Fumbwe na Muyumbu zonyine zari zifite 50% by’abo barwayi. Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki cyorezo, mu Murenge wa Fumbwe hatanzwe inzitiramibu zisaga 21,650 zigenewe ingo zirenga ibihumbi umunani.

Ibi bikorwa biri mu murongo wa gahunda ya Leta yo gukumira no kurandura malariya, ishingiye ku kongera ubukangurambaga no gufasha abaturage kubona ibikoresho bibarinda iyi ndwara.

Abaturage ba Nyarusange bahawe inzitiramibu zirenga ibihumbi 21
  • Related Posts

    Rwanda suspends imports of 52 Alcoholic brands as deadly poisoning crisis deepens

    The Rwanda Food and Drugs Authority (Rwanda FDA) has ordered the immediate, temporary suspension of imports for 52 alcoholic beverage brands sourced from six countries, in one of the broadest…

    Read More
    Other 27 Alcohol manufacturers Shut Down as Rwanda FDA intensifies quality enforcement

    The Rwanda Food and Drugs Authority (Rwanda FDA) has shut down 27 alcoholic beverage manufacturing companies and revoked their production licenses following inspections that found violations of quality standards. The…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé