Ku wa 19 Mata 2026, abanyeshuri biga muri German Language Academy mu Rwanda bahawe impamyabumenyi nyuma yo gutsinda ibizamini bya ECL (European Consortium for the Certificate of Attainment in Modern Languages) mu byiciro bitandukanye birimo B1, B2 na C1.
Bamwe mu bahawe izi mpamyabumenyi bagaragaje ko kwiga Ikidage bibafunguriye amarembo mashya mu burezi no mu kazi. Egide Ntihinyuzwa, watsinze ku rwego rwa B1, yavuze ko uru rurimi rusaba kwihangana no gushyiramo imbaraga, ariko rukagira inyungu nini ku warwize.
Yagize ati: “Kwiga Ikidage bisaba ubushake n’umurava. Iyi mpamyabumenyi izamfasha gukomeza izindi ntera zisumbuyeho.”
Na ho Ornella Mugisha, nawe wahawe impamyabumenyi ya B1, yavuze ko kwiga indimi nyinshi ari ingenzi kuko bifasha umuntu kwagura imibanire n’abandi ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Natangiye kwiga mu mwaka ushize muri Kanama, hanyuma nkora ikizamini cya ECL. Ubufasha bw’abarimu n’ibikoresho byiza byamfashije kugera kuri iyi ntsinzi.”
Ku ruhande rwa Divine Mugeni, we yavuze ko iyi mpamyabumenyi imuhaye icyizere cyo gukomeza urugendo rwe rw’uburezi, aho yifuza kujya kwiga ubuvuzi mu Budage, akanabyaza umusaruro amahirwe aturuka muri icyo gihugu.
Ubuyobozi bwa German Language Academy mu Rwanda buvuga ko kuba ibizamini bya ECL bisigaye bikorerwa imbere mu gihugu ari intambwe ikomeye ku banyeshuri. Mwizerwa Mulisa uyiyobora yavuze ko mbere byasabaga abanyeshuri kujya mu mahanga, bikabagiraho ingaruka z’amafaranga n’igihe.
Ati: “Ubu abanyeshuri babona amahirwe yo gukora ibizamini mpuzamahanga batiriwe bava mu gihugu, bikabafasha kuzigama no kubona ibyemezo byemewe ku rwego mpuzamahanga.”
Iyi gahunda yo gutangirira ibizamini bya ECL mu Rwanda yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 21 Ukuboza 2025, rigaragaza ko igihugu cyemerewe kwakira ibi bizamini.
Imibare igaragaza ko umubare w’abiga Ikidage uri kwiyongera ku buryo bugaragara. Muri Gashyantare 2026, iyi akademi yakiriye abanyeshuri 34, mu gihe mu kwezi kwa Mata uwo mubare wikubye kabiri, aho hakozwe ibizamini 224.
Byongeye kandi, gahunda yo kwiyandikisha ku bazakora ibizamini bya ECL biteganyijwe muri Kamena 2026 (ku wa 12 na 13 Kamena) yamaze gutangira, bikaba bitegerejwe ko izitabirwa n’umubare munini w’abanyeshuri.
Uretse Abanyarwanda, u Rwanda ruri no kuba igicumbi cy’abanyeshuri bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abandi baturuka mu bihugu nka Zimbabwe na Kameruni baza i Kigali gukora ibi bizamini.
Kuba u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya Afurika bitangirwamo impamyabumenyi ya ECL birimo Misiri, Algeria, Maroc, Repubulika ya Congo n’u Rwanda bigaragaza uruhare rw’iki gihugu mu guteza imbere uburezi bufite ireme no korohereza urubyiruko kubona amahirwe ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byose bishimangira ko kwiga indimi z’amahanga, by’umwihariko Ikidage, bikomeje kuba inkingi y’ingenzi mu gufungura amahirwe mashya ku rubyiruko rw’u Rwanda no mu karere muri rusange.
Mwizerwa Mulisa, uyobora German Language Academy, asobanura uruhare rw’ibizamini bya ECL mu guteza imbere ururimi rw’Ikidage
Egide Ntihinyuzwa yishimira impamyabumenyi ya ECL mu rwego rwa B1 mu rurimi rw’Ikidage
Ornella Mugisha yishimira impamyabumenyi ya ECL ya B1 nyuma y’amezi make yiga Ikidage










