Mu bice byinshi by’icyaro mu Rwanda, kubona amazi meza byari ikibazo gikomeye, by’umwihariko mu bigo nderabuzima. Ariko ubu, hari impinduka igaragara aho amazi meza ari kugera muri ibi bigo, bikaba biri gufasha mu kuzamura ireme rya serivisi z’ubuvuzi no kurengera ubuzima bw’abarwayi.
Mu bitaro bya Remera Rukoma, bamwe mu barwayi n’abakozi bavuga ko kuba bafite amazi ahagije kandi meza byahinduye byinshi mu buzima bwa buri munsi. Bayisenge Jacqueline ni Umwe mu barwayi twasanze mu bitaro bya Remera Rukoma.
Ati: “amazi ni meza rwose twese turayakoresha kandi hari ayo kunywa n’ayo kumesa”
Umutesi Clémence twamusanze mu bitaro bya Remera Rukoma, na we ashimangira ko amazi meza ari ingenzi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati: “Hanodufite amazi meza asukuye yo kunywa, dufite amazi yo kumeshesha kandi aradufasha cyane, hari ubwo umuntu yajyaga aza hano akaba yagorwa no kubona amazi yo kunywa kandi adafite n’ubushobozi bwo kuyagura ugasanga biramugoye, aya rero bazanye mu bigega biyungurura amazi rwose buri wese ayisangaho kandi arasukuye ku rwego rwiza”
Naho Delphine Uwurukundo wivuriza mu kigo nderabuzima cya Gihara mu murenge wa Runda, avuga ko kuba bafite uburyo bwo kubona amazi ayunguruye bibafasha kudahura n’ingaruka ziterwa n’umwanda mu gihe baba bakoresheje amazi mabi.
Ati: “Kuba dufite amazi hano mu kigo nderabuzima cya Gihara ni ibintu byiza kuko burya kenshi uramutse utabonye amazi urwaye byakugiraho ingaruka nyinshi igihe waba ukoresha amazi mabi, ariko ubu turashima ko haro I Gihara tubona amazi meza kandi ayunguruye bikaturinda guhura n’indwara ziterwa n’umwanda zirimo inzoka n’izindi zitandukanye”
Si abarwayi gusa babyungukiramo. Abayobozi b’ibigo nderabuzima bavuga ko amazi meza yatumye serivisi zitangwa zirushaho kunozwa.
Mu Kigo Nderabuzima cya Gihara giherereye mu Murenge wa Runda, Soeur Emerthe Nakabonye asobanura ko hari impinduka ikomeye yabaye.
Ati: “tumaze kubona ko kubona inkwi bigoye, twahisemo gushaka uburyo twazana uburyo bwo kuyungurura amazi abarwayi bakabona amazi meza, nibwo twazane ubu buryo bwo kuyungurura amazi (water tank) ubu umurwayi wese abona ku mazi igihe ayashakiye uko abyumva n’uko abishaka kuko hahora hakinguye kandi aya mazi si ay’abarwayi gusa kuko n’abayobozi barayanywa ntakibazo”
Ku rundi ruhande Nizeyimana Philemon, ni Umukozi ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije mu bitaro by’Akarere bya Remera Rukoma, avuga ko kuri ubu bashyize imbaraga mu gushaka amazi ahagije haba ku bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima byose, ku buryo ibigo byose byamaze kubona amazi akoreshwa mu bikorwa bisanzwe.
Ati: “Ubundi kwa Muganga mu kigo nk’iki dukenera amazi menshi kuko ibikorwa byo byinshi bikorwa tuba dukeneye gukoresha amazi ahagije kandi menshi ku buryo tuba twirinda ko habaho ibura ryayo mu gihe runaka, nta mazi ya WASAC ahagera ariko dukoresha mazi Kompanyi zigenga kandi zikaduha amazi ku buryo buhoraho ariko mu rwego rwo kwirinda ko yabura twashyizeho ibigega byo kubika ayo mazi ku buryo ahora ahari atabura bya hato na hato”
Yanavuze ko ubu batangiye gahunda yo kugezayo ibigega biyungurura amazi ku buryo abarwayi n’abandi bose bagana aya mavuriro bazabona amazi meza aho ibigo nderabuzima 4 bimaze kugezwamo ibu buryo.
Ati: “Usibye kuba amazi yakora ibindi bitandukanye, haba hagomba no gutegurwa amazi abarwayi banywa kuko tuba dufite abarwayi benshi bategereje bakenera kunywa amazi mu bihe bitandukanye, niyo mpamvu twashyizeho akagega gatunganya amazi yo kunywa akabageraho yujuje ubuziranenge ku buryo buri murwayi wese ashhobora kuyabona ntakibazo”
Ashimangira ko hariho ubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo akarere na Minisiteri y’ubuzima burimo gukorwa kugirango byibura buri kigo nderabuzima kibe gifite amazi meza kuko ibigendanye no kugezayo amazi asanzwe yo gukoresha ubu yamaze kugera mu bigo nderabuzima byose byo muri aka karere.
Kugeza ubu ibigo nderabuzima 4 muri 14 byo muri aka karere nibyo bimaze gushyirwamo uburyo bwo kuyungurura amazi, bikaba biteganyijwe ko bizagera no ku bindi mu gihe cya vuba.
Imibare itangwa n’inzego zitandukanye igaragaza ko amazi meza n’isuku biri mu by’ingenzi bigabanya indwara zandurira mu mazi. Raporo z’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS na UNICEF zigaragaza ko nibura 50% by’indwara zifata abarwayi mu mavuriro yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere zifitanye isano n’isuku nke n’amazi adafite ubuziranenge.
Nizeyimana Philemon, Umukozi ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije mu bitaro by’Akarere bya Remera Rukoma
Amazi meza ntabwo akiri ingorabahizi muri ibi bitaro
Iyo uvomye amazi uhita winywera kuko aba ayunguruye yujuje ubuziranenge
Bashyizeho ingamba zo gufata amazi ku buryo no mu gihe cy’impeshyi batajya bapfa kubura amazi
Water Tank iyungurura amazi yo kunywa









