RIB yafunze abayobozi bane bakekwaho gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane bakekwaho gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite, by’umwihariko mu gutanga ibyangombwa byo kubaka binyuranyije n’amategeko.

Abafashwe barimo Niyomungeri Richard wahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, Kwisinga Jean Norbert ushinzwe imiturire mu Karere ka Rulindo, Ishimwe Frank ushinzwe imitangire y’ibyangombwa byo kubaka mu Karere ka Ngoma, na Ntirenganya Epimaque wakoraga nk’umuyobozi wa One Stop Center y’ubutaka mu Karere ka Gakenke.

Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite ndetse no kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.

Aba bayobozi bagiye batanga ibyangombwa byo kubaka ku bantu batandukanye, ariko bakabikora batubahirije igishushanyo mbonera cyemejwe, kikaba ari kimwe mu bigena uko ubutaka bugomba gukoreshwa mu buryo burambye.

RIB yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hategurwe dosiye zizashyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse inagaragaza ko hari gukorwa ubugenzuzi no ku bindi bikorwa nk’ibi bishobora kuba bikorerwa ahandi hose mu gihugu.

RIB iributsa kandi ikanaburira abatanga ibyangombwa byo kubaka ko bagomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire, cyane cyane ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.

Yagaragaje ko gutanga ibyangombwa binyuranyije n’amategeko hagamijwe inyungu z’abantu ku giti cyabo ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kigira ingaruka mbi ku iterambere rirambye ry’igihugu.

 

  • Related Posts

    Rwanda will not tolerate deaths for profit – President Kagame

    President Paul Kagame has warned that Rwanda will not tolerate a situation in which citizens lose their lives because of the interests of industrialists, stressing that protecting human life must…

    Read More
    Nation bids farewell to Senator Donatille Mukabalisa in Solemn Parliamentary Ceremony

    National leaders, dignitaries, family and friends gathered at the Parliamentary Building on Friday, 7 August 2026, to pay their final respects to the late Senator Honourable Donatille Mukabalisa, honouring a…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé