Umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Trump na Papa Leo XIV

Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ibibazo bya politiki mpuzamahanga bigenda byiyongera, umwuka mubi uri kugaragara hagati ya Donald Trump na Papa Leo XIV ukomeje kuvugisha benshi, by’umwihariko ku bijyanye n’uko bakemura ibibazo by’intambara n’imiyoborere y’isi.

‎‎Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko Trump yifashishije imbuga nkoranyambaga anenga imyitwarire ya Papa Leo XIV, amushinja kudashyigikira neza politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane ku bibazo birebana n’umutekano n’intambara ziri mu Burasirazuba bwo Hagati, nk’uko byanditswe n’ibiro ntaramakuru Reuters.

‎‎Perezida wa Amerika yashimangiye ko umuyobozi wa Kiliziya Gatolika akwiye kwirinda kwivanga mu bibazo bya politiki, ahubwo agashyira imbaraga mu nshingano ze z’iyobokamana.

‎‎Ku rundi ruhande ariko ikinyamakuru Le Monde cyanditse ko Papa Leo XIV na we atatinze gusubiza, aho yagaragaje impungenge ku mvugo n’ingamba za politiki zishobora gukomeza guteza intambara no kumena amaraso, ashimangira ko ibiganiro n’amahoro ari byo bikwiye gushyirwa imbere aho gukoresha ingufu za gisirikare.

‎‎Ibi byakurikiye amagambo Papa Leo XIV yari aherutse gutangaza yamagana imvugo zisa n’izishyigikira intambara, agaragaza ko gukoresha imbaraga atari igisubizo kirambye ku makimbirane y’ibihugu.

‎‎Si ku ntambara gusa aba bayobozi batavugaho rumwe. Papa Leo XIV yanagaragaje kutemeranya n’imwe muri politiki ya Amerika ku bijyanye n’abimukira, ibintu byarushijeho kongera intera y’ubwumvikane buke hagati yabo.

‎‎Nubwo kutumvikana hagati y’abayobozi ba politiki n’ab’amadini atari bishya, uko biri kugaragara hagati ya Trump na Papa Leo XIV byo byihariye uburemere, kuko bikomeje gukurura impaka ku ruhare rw’amadini mu bibazo bya politiki mpuzamahanga.

‎‎Ibi byose bigaragaza icyuho gikomeye mu mitekerereze y’aba bayobozi bombi, aho umwe ashyira imbere inyungu za politiki n’umutekano w’igihugu, undi akibanda ku butumwa bw’amahoro, ubwiyunge no kurengera ubuzima bw’abantu ku rwego rw’isi.

  • Related Posts

    Rwanda will not tolerate deaths for profit – President Kagame

    President Paul Kagame has warned that Rwanda will not tolerate a situation in which citizens lose their lives because of the interests of industrialists, stressing that protecting human life must…

    Read More
    Nation bids farewell to Senator Donatille Mukabalisa in Solemn Parliamentary Ceremony

    National leaders, dignitaries, family and friends gathered at the Parliamentary Building on Friday, 7 August 2026, to pay their final respects to the late Senator Honourable Donatille Mukabalisa, honouring a…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé