Abasivili bagera hafi kuri 700 bamaze kwicwa n’ibitero bya drones muri Sudan kuva muri Mutarama 2026, nk’uko Umuryango w’Abibumbye (UN) wabitangaje, bigaragaza ubukana bw’intambara y’imbere mu gihugu igeze mu mwaka wa kane.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri UN, Tom Fletcher, yavuze ko abenshi muri aba bishwe bapfuye mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka, aho ibitero bya drones byabaye hafi buri munsi mu duce turi kuberamo imirwano.
Ibi bitero byibasiye cyane uduce twa Kordofan na Darfur, aho imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa Rapid Support Forces ikomeje gukaza umurego.
Ishami rya UN ryita ku bana ryagaragaje ko drones ziri mu bitera igice kinini cy’impfu z’abana, aho ibitero byibasira amazu, amasoko ndetse n’amashuri.
Intambara hagati y’ingabo za Sudan n’umutwe wa Rapid Support Forces imaze guhitana abantu ibihumbi n’ibihumbi, inatuma abarenga miliyoni 11 bava mu byabo. Imiryango myinshi yasenyewe ubuzima burundu, mu gihe inzara ikomeje gukwira mu bice byinshi by’igihugu.
Gusenyuka kw’imiyoboro y’itumanaho byatumye imiryango myinshi ibura amakuru y’ababo, bikongera ububabare bwo mu mutima ku bahuye n’ingaruka z’iyi ntambara.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko Sudan ari cyo gihugu kiri mu bibazo bikomeye by’ubutabazi ku isi muri iki gihe, aho hafi bibiri bya gatatu by’abaturage bakeneye ubufasha bwihutirwa.
Nubwo ibikorwa by’ubutabazi bimaze kugera kuri miliyoni z’abantu, biracyabangamiwe n’amikoro make. Abayobozi batandukanye baburira ko imirwano ikomeje, ifatanije n’izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga, ishobora kurushaho guteza inzara no kongera ubukana bw’ibibazo igihugu gisanganywe.
Imibare ya UN igaragaza ko abantu barenga miliyoni 19 bari mu kaga gakomeye k’inzara, bitewe n’ibura ry’ibiribwa, lisansi n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC) yatangaje ko abantu barenga 11,000 baburiwe irengero kuva intambara yatangira, umubare wakomeje kwiyongera cyane mu mwaka ushize







