Kuri uyu wa 14 Mata 2026, mu Karere ka Bugesera habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Mayange, ahatangiwe ubuhamya bugaragaza uburyo Abatutsi benshi biciwe ku musozi wa Rebero bazira uko bavutse.
Gasangwa Onesphore warokotse Jenoside i Bugesera, yasangije abitabiriye iki gikorwa amateka ashaririye y’ibyamubayeho. Yavuze ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, abaturanyi bababwiye ko ibitero by’Interahamwe byakajije umurego, bituma bahungira ku musozi wa Rebero. Icyo gihe, abari bahungiye kuri uwo musozi bagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye, ariko Interahamwe zibona ko bitabahagije zihamagaza igisirikare cy’i Gako.
Yagize ati: “Twari dufite ubwoba bwinshi. Nabwiye Mama nti ‘reka tujye ahandi’, ariko arabyanga ati ‘reka tugume aha dupfane n’abandi’.”
Yakomeje avuga ko yaje kuhava ari kumwe n’abandi bemeye kumukurikira, bageze ahitwa mu Bakiga basangayo Interahamwe zibakubita zikanabatoteza zibabaza aho bajya n’impamvu bashinjwaga kwica Habyarimana. Nubwo batabiciye aho, barabaretse, maze bamwe bajya i Nyamata.
Mu gushakisha abo bari kumwe, yavuze ko yahuye n’umugore witwaga Dorocelle wamubwiye ko benshi mu bo bari kumwe bishwe. Yakomeje gushakisha nibura ngo amenye amakuru yabo, nubwo bari bapfuye, anagerageza guhuriza hamwe abarokotse bari hafi kugira ngo barebe icyo bakora.
Yagize ati: “Numvaga ari ikimwaro kongera guhura na Papa ntari kumwe n’abo nakuye ku i Rebero, kuko bamwe bari bamaze kwicwa.”
Yakomeje avuga ko bamwe mu baturage babajyanye i Nyamata ngo bazahategereze Inkotanyi, ariko we ntiyajyayo kuko yatekerezaga ko ababyeyi be bari ahitwa Nyiramatuntu. Nyuma yaje kumva amakuru ko Inkotanyi zageze ahitwa Kariyeri, maze ajyayo, asanga koko zageze aho zimurokora we n’abandi bari kumwe.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye abitabiriye kwigira ku butwari bw’abaguye ku musozi wa Rebero, ndetse anasaba ababyeyi kurera abana babo babarinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Jenoside si impanuka, ni gahunda yateguwe igihe kirekire. Ni ngombwa kwigisha abana amateka nyayo no kubarinda amacakubiri.”
Yanagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatangiye mu 1994 gusa, ahubwo ko hari amateka maremare y’ivangura ryateguwe mbere, harimo na politiki yagiye ishyira Abatutsi mu kaga.
Yakomeje asaba ababyeyi kwigisha abana babo gukunda igihugu no kubarinda ibitekerezo by’irondabwoko, agaragaza ko u Rwanda rw’uyu munsi rwubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda aho kuba ku bwoko.
Kuri ubu, Akarere ka Bugesera gafite inzibutso enye z’ingenzi ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside. Urwibutso rwa Ntarama ruruhukiyemo imibiri isaga 5,000, urwa Gashora hakaba haruhukiye imibiri isaga 5,000, urwa Ruhuha hakaruhukiye imibiri isaga 9,000, naho urwa Nyamata rukaba ruruhukiyemo imibiri isaga 45,000 kandi rwaramaze gushyirwa mu murage w’Isi.
Izi nzibutso zikomeza kwibutsa amateka mabi igihugu cyanyuzemo, ariko zinatanga isomo rikomeye ryo guharanira ubumwe n’amahoro arambye.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye uyu muhango

Richard Mutabazi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera
Hacanywe urumuri rw’icyizere
Minisitiri Bizimana, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi



Abakiri bato nabo bitabiriye uyu muhango







