NAEB igiye gukemura ikibazo cy’iyangirika ry’urusenda cyatezaga igihombo ku bahinzi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kiratangaza ko kiri gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’iyangirika ry’urusenda cyari kimaze igihe gihangayikishije abahinzi, cyane cyane abo mu turere twa Bugesera na Nyagatare.

Mu bihe bitandukanye, abahinzi b’urusenda bibumbiye mu makoperative bagiye bagaragaza ko bahura n’igihombo gikomeye, ahanini gituruka ku buryo budahagije bwo kumisha no kubika umusaruro.

Mugabo Alain, umwe mu bahinzi b’urusenda, yavuze ko ikibazo gikomeye ari ukubura ibikoresho bigezweho.

Ati: “Iyo dusaruye urusenda, kurwumisha biba ikibazo gikomeye. Hari igihe rwangirika ku kigero kinini kubera kubura uburyo bugezweho bwo kurutunganya,”

Byukusenge Marcelline na we agaragaza ko igihombo baterwa n’iki kibazo kibagiraho ingaruka zikomeye mu mibereho yabo.

Ati: “Kutagira uburyo budufasha kumisha neza urusenda, bidutera imbogamizi zo kubura uryo bwo kurwanika tukanika ku mashitingi bigatuma umusaruro ugabanuka, ubu icyifuzo nuko twabona uburyo budufasha kumisha neza umusaruro tubasha kubona noneho hagabanuke byabihombo duterwa no kwanika ahantu hatameze neza”

Hakizayezu Wellars na we ashimangira ko ikoranabuhanga rikiri hasi ari ryo rituma umusaruro utagerwaho neza.

Ati: “Dukeneye ibikoresho bidufasha kumisha no kubika urusenda ku buryo rutangirika, kuko ubu turacyahura n’ibihombo byinshi,”

Mu gusubiza iki kibazo, NAEB itangaza ko yashyizeho ingamba zirimo kubaka inyubako zigezweho zizashyirwamo imashini zo gutunganya no kubika urusenda.

Umuyobozi w’umushinga wo guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro muri NAEB, Aimable Rusingizandekwe, yavuze ko begereye abahinzi kugira ngo babafashe gukemura ibibazo bafite.

Ati: “Turimo gukorana bya hafi n’abahinzi kugira ngo tunoze uburyo umusaruro ufatwa kuva ku musaruro uva mu murima kugeza ugeze ku isoko. Ibi bizagabanya cyane igihombo cyaterwaga n’iyangirika ry’urusenda.”

Yongeyeho ati: “Ibikorwa by’ingenzi by’umushinga, icya mbere na mbere hari kongera ubushobozi harimo amahugurwa kuko dufite gahunda yo guhugura abahinzi b’imboga bibumbiye mu makoperative 6 bagera ku 6,000 ubu hamaze guhugurwa 75% amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo guhinga neza, uburyo bwo gusarura, uburyo bwo gucunga neza amakoperative ndetse n’uburyo bwo kumisha ari nabwo dutegereje ko inyubako zuzura kugirango tubone gukomeza ayo mahugurwa”

Kuri ubu hamaze kubakwa inyubako zizashyirwamo ibikoresho bigezweho mu turere twa Bugesera, Nyagatare, Rulindo, Rubavu ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Izi nyubako zatwaye arenga miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi biteganyijwe ko zizatangira gukoreshwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Imibare ya NAEB igaragaza ko kuva mu 2020 kugeza mu 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga urusenda rungana na toni zisaga ibihumbi 10, rwinjiza asaga miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo bimeze bityo, igihombo cy’urusenda cyari ku kigero cya 17.2% buri uko rwasarurwaga. Biteganyijwe ko kizagabanuka kikagera kuri 8.7% mu gihe izi nyubako n’ibikoresho bizaba bitangiye gukoreshwa.

Abahinzi bavuga ko biteze ko izi ngamba zizatuma umusaruro wabo urushaho kugira agaciro ku isoko mpuzamahanga, bityo bakabasha kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bwabo.

Related Posts

Bread, The story behind the Loaf on our table

Every day, in kitchens and bakeries across the globe, roughly 759,000 tonnes of bread and other bakery products roll off production lines and out of ovens. Over the course of…

Read More
Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

Soybeans may look like a simple crop, but they sit at the center of one of the world’s biggest food questions: should limited harvests go to people, or to the…

Read More

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

What a month’s salary buys at the pump across the G20

What a month’s salary buys at the pump across the G20

Bread, The story behind the Loaf on our table

Bread, The story behind the Loaf on our table

Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé

Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé