Ubu noneho Lisansi iri kugura umugabo igasiba undi.

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa 17 Mata 2026 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00), ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahindutse, hashingiwe ku mpinduka zigaragara ku isoko mpuzamahanga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 16 Mata 2026, RURA yagaragaje ko igiciro cya lisansi kizagera ku mafaranga y’u Rwanda 2,938 kuri litiro, mu gihe mazutu yo izagurwa 2,205 Frw kuri litiro.

Ibi biciro bishya byashyizweho nyuma yo gusesengura uko ibikomoka kuri peteroli bihagaze ku rwego mpuzamahanga, ndetse no kureba ingamba Leta y’u Rwanda ishyiraho mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko yo hanze.

RURA yasobanuye ko nubwo hari izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga, hari ingamba zafashwe zigamije kugabanya ubukana bw’izo mpinduka ku baturage, cyane cyane mu rwego rwo gukomeza kunganira ingendo rusange z’abantu n’ibikorwa by’ubukungu.

Abaturarwanda basabwe gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ingendo zitari ngombwa, hagamijwe koroshya igitutu gituruka ku izamuka ry’ibiciro. Basabwe kandi gukoresha uburyo bwo gutwara abantu benshi icyarimwe (carpooling) ndetse no guhitamo ibinyabiziga bidakoresha peteroli igihe bishoboka.

RURA yanashimangiye ko izakomeza gukurikirana hafi uko isoko mpuzamahanga rihagaze, kugira ngo ibiciro bikomeze kugenzurwa no kurinda ko habaho ihungabana rikabije ku isoko ry’imbere mu gihugu.

 

Related Posts

Musanze Market Fire: Government confirms injuries, promises support for affected businesses

The Rwandan government has expressed condolences to traders and workers affected by a fire that destroyed buildings housing Musanze Market at GOICO Plaza on the night of 10 October 2026,…

Read More
Rwanda’s Inflation hits 17.2% in Urban Areas as vegetable prices surge

Consumer prices in Rwanda rose at their fastest pace of the past year in September, driven largely by a sharp rise in the cost of food, particularly vegetables, according to…

Read More

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

Harry Kane wins the 2025–2026 Ballon d’Or ahead of Kylian Mbappé and Lamine Yamal

Harry Kane wins the 2025–2026 Ballon d’Or ahead of Kylian Mbappé and Lamine Yamal

Sweet Potatoes in Rwanda: Exploring the gap between farm production and market prices

Sweet Potatoes in Rwanda: Exploring the gap between farm production and market prices

Rwanda imported over 6,000 tons of Sunflower and Safflower Oil in 2024 as local farming projects scale up

Rwanda imported over 6,000 tons of Sunflower and Safflower Oil in 2024 as local farming projects scale up

President Kagame at 69: The Leader behind Rwanda’s remarkable transformation

President Kagame at 69: The Leader behind Rwanda’s remarkable transformation

Earthquake kills 16 people in Tibet, China

Earthquake kills 16 people in Tibet, China

Pope Leo XIV needs no further cancer treatment

Pope Leo XIV needs no further cancer treatment