RBC Ikomeje Ubukangurambaga bwo kurandura Malariya mu gihe hagiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wayo

Buri mwaka ku wa 25 Mata, u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malariya, mu gihe hashyirwa imbaraga mu gukomeza kuyikumira no kuyirandura burundu. Ni uri urwo rwego, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyakomeje ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage uko bayirinda no kuyihashya.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya iyi ndwara, haracyagaragara uduce tumwe na tumwe twibasirwa cyane, cyane cyane ahari ibishanga. Ubuyobozi bwa RBC buvuga ko hari gahunda yo gukurikirana ibyo bice ku rwego rw’imirenge, hagamijwe kubihagurukira no kubigenzura byimbitse.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’Indwara zititaweho muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yavuze ko hafashwe ingamba zihariye zo gukumira ubwandu aho bukigaragara cyane.

Yagize ati: “Umurenge wose umeze nabi tuzawutera umuti, tuvure abarwaye malariya bose kandi dukomeze ubukangurambaga.”

Yibukije abaturage ko gukurikiza amabwiriza yo gufata imiti ari ingenzi mu gukira neza no kwirinda kongera kuyandura, asaba abayirwaye kudasiba iminsi yo kuyifata.

Ati: “Niba ari iminsi itatu bakwandiye yo kunywa imiti ya malariya, ugomba kuyinywa kandi ukayimara yose uko bayiguhaye.”

Uretse imiti, abaturage basabwa gufata izindi ngamba zirimo kwirinda imibu itera malariya, by’umwihariko abatuye mu bice byibasirwa cyane. Dr. Aimable yagaragaje ko kumenya aho umuntu atuye n’uko ahura n’imibu bishobora kumufasha gufata ingamba zikwiye zo kuyirinda.

Ati: “Umuturage agomba kumenya ko niba murugo iwe hatewe umuti, akeneye n’undi wo kwisiga agiye mu kazi. Ikindi agomba kwimenya, akareba niba hari aho ahurira n’imibu ishobora kumuteza malariya, hanyuma akishyiriraho ingamba zo kuyirinda.”

Harimo kandi gukomeza gushishikariza abantu gukoresha inzitiramibu, cyane cyane mu gihe baryamye, kuko ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda imibu. Gusa, inzitiramibu zigomba gufatwa neza kugira ngo zikomeze gukora neza.

Yagize ati: “Amabwiriza avuga ko nibura inzitiramibu ifurwa rimwe mu gihembwe, igafurishwa amazi adashyushe, kuko ukoresheje amazi ashyushe cyangwa ukayanika kuzuba ryinshi byakwica umuti uba arimo.”

Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2024-2025, abarenga ibihumbi 8,000 basanzwemo Malariya, mu gihe abantu 87 bahitanywe na yo. U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kuyigabanya, aho rufite intego yo kuyihashya ku kigero cya 70% bitarenze umwaka wa 2030.

Ubu bukangurambaga buje bushimangira uruhare rw’abaturage mu kwirinda no gufatanya n’inzego z’ubuzima mu kurandura burundu iyi ndwara ikomeje kuba ikibazo mu bice bimwe by’igihugu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’Indwara zititaweho muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi

Related Posts

Rwanda steps up fight against teen pregnancies as Youth Forum calls for stronger family dialogue

More than 2,000 young people gathered at the Kigali Convention Centre for the National Youth Forum on accelerating efforts to prevent and eliminate teenage pregnancies, with government leaders, development partners…

Read More
Emotions of Kantarama from Kiramuruzi handed a 15 million Rwandan Francs house built for her

Kantarama Athanasie, 84 years old and a survivor of the Genocide against the Tutsi in April 1994, living in Kiramuruzi Sector, was handed a house worth 15,500,000 Frw. She expressed…

Read More

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

Kagame calls on FPR Members to focus on Solutions, Responsibility and Long-term development

Kagame calls on FPR Members to focus on Solutions, Responsibility and Long-term development

From Underdogs to the Final: Spain’s remarkable World Cup journey

From Underdogs to the Final: Spain’s remarkable World Cup journey

President Kagame mourns former Qatari Emir, hails his lasting legacy

President Kagame mourns former Qatari Emir, hails his lasting legacy

Rwanda’s inflation surges to 13.6%, Highest reading in years, as housing and transport costs bite

Rwanda’s inflation surges to 13.6%, Highest reading in years, as housing and transport costs bite

Rwanda’s Liberation is an ongoing journey that belongs to every generation – President Kagame

Rwanda’s Liberation is an ongoing journey that belongs to every generation – President Kagame