“Byagabanyije Umubare w’Abaremberaga Murugo Bikaba Byabakurizamo Gupfa”, Umubyeyi Judith Agaruka ku Kamaro k’Abajyanama b’Ubuzima

Mu Rwanda, abajyanama b’ubuzima bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guhangana na Malariya, aho imibare igaragaza ko umubare munini w’abayirwaye uvurirwa hafi yabo. Uruhare rwabo rugaragara cyane mu gufasha abaturage kubona ubuvuzi bwihuse, cyane cyane mu bice by’icyaro.

Ibi bishimangirwa n’abaturage bagaragaza ko serivisi bahabwa n’aba bajyanama zibafasha kwirinda kuremba. Mukamfizi Alphonsine wo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, avuga ko uburyo bwo kwegera aba bajyanama bwahinduye byinshi mu buzima bwabo.

Yagize ati: “Buri gihe uko ngaragaje ibimenyetso bya malariya mpita njya k’umujyanama w’ubuzima. Kera wararwaraga ukarembera murugo, wanajya kubitaro ukahasanga abantu benshi bikaba byatuma uremba, ariko ubu urafatwa gato ugahita ugera kumujyanama w’ubuzima akagufasha utiriwe ujya kuri poste de sante cyangwa kubitaro.”

Nubwo bimeze bityo, hari bamwe mu baturage bagaragaza gushidikanya ku bushobozi bw’aba bajyanama, bitewe n’uko batize amashuri makuru. Icyakora, abajyanama b’ubuzima bo bavuga ko bahabwa amahugurwa ahagije abafasha gutanga serivisi inoze.

Munderere Viateur, umwe mu bajyanama b’ubuzima i Nyamata, yemeza ko bafite ubumenyi buhagije ku bijyanye na Malariya.

Yagize ati: “Twe twarahuguwe ku kuvura malariya tuyivuye imuzi, twigishwa ibimenyetso byayo uko ifata, uko yandura n’ibiyitera kuburyo dufasha abaturage nta nkomyi.”

Akomeza asobanura ko iyo umurwayi aje abagana bamupima, bakamuvura ndetse bakanakurikirana uko yitwara nyuma yo gufata imiti, anasaba abaturage gukurikiza inama zitangwa zirimo kwirinda imibu n’isuku y’aho batuye.

Ati: “Iyo umuturage yumva afite ibimenyetso byayo aratugana tukamupima, twayimusangamo tukamuha umuti hanyuma tukanamukurikirana tukareba niba imiti ayinywa neza kandi ko yanorohewe.”

Serivisi zitangwa n’aba bajyanama zatumye hagabanuka umubare w’abarwarira mu ngo zabo. Umubyeyi Judith, na we ukora aka kazi muri aka gace, yemeza ko hari impinduka igaragara.

Yagize ati: “Hagabanyijwe imfu z’abantu baremberaga murugo bikaba byabakurizamo gupfa, nanone mu bukunga, umurage yararwaraga akarembera murugo ntabashe kujya gukora ngo ashakishe ibitunga umuryango, ariko ubu ibyo ntibikigaragara.”

UMUBYEYI Judith umujyanama w’ubuzima mu karere ka Bugesera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na cyo cyatangaje ko gikomeje gushira imbaraga mu kongerera ubushobozi aba bajyanama b’ubuzima, harimo kubaha amahugurwa n’ibikoresho bigezweho bizabafasha kunoza akazi kabo.

HABANABAKIZE Epaphrodite, ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Malariya muri RBC, yavuze ko mu gihe kiri imbere aba bajyanama bazifashisha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.

Yagize ati: “Duha ubushobozi umujyanama w’ubuzima binyuze mu mahugurwa n’ibikoresho n’ubundi bufasha tubaha. Ariko nanone kuri ubu dushaka ko abajyanama b’ubuzima bajya bavura bakoresheje telefone, ubu bakaba bari guhugurwa kugira ngo umwaka utaha bose bazabe bakoresha ubu buryo bwo kuvura no gutanga raporo bakoresheje telefone.”

HABANABAKIZE Epaphrodite Umukozi Ushinzwe Ubwirinzi bwa Malariya mu Kigo  cy’Ubuzima mu Rwanda RBC

Raporo ya RBC yo muri 2025 igaragaza ko abarwayi ba Malariya barenga miliyoni 1.1 bagaragaye muri uwo mwaka, aho hafi 50% muri bo bavuwe n’abajyanama b’ubuzima. Intego igihugu cyihaye ni uko nibura 60% by’abarwayi bazajya bavurirwa hafi yabo, mu rwego rwo kugera ku ntego yo kugabanya Malariya ku kigero cya 70% bitarenze umwaka wa 2030.

Abajyanama b’Ubuzima Bakomeje Kuba Inkingi mu Kuvura Malariya mu Rwanda
  • Related Posts

    Rwanda suspends imports of 52 Alcoholic brands as deadly poisoning crisis deepens

    The Rwanda Food and Drugs Authority (Rwanda FDA) has ordered the immediate, temporary suspension of imports for 52 alcoholic beverage brands sourced from six countries, in one of the broadest…

    Read More
    Other 27 Alcohol manufacturers Shut Down as Rwanda FDA intensifies quality enforcement

    The Rwanda Food and Drugs Authority (Rwanda FDA) has shut down 27 alcoholic beverage manufacturing companies and revoked their production licenses following inspections that found violations of quality standards. The…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé