Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwafatiye ibihano abakinnyi babiri bakina mu makipe ya Etincelles FC na APR FC, nyuma y’ibikorwa byabagaragayeho mu mukino w’umunsi wa 27 wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026.
Aba bakinnyi ni Gédéon Ndonga Bivula wa Etincelles FC na Daouda Yussif Seidu wa APR FC, bahanishijwe amande nyuma yo kurenga ku mabwiriza agenga imyitwarire mu irushanwa. Ndonga yaciwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, mu gihe Seidu we yaciwe ibihumbi 100.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa shampiyona, aba bakinnyi bombi bakoze ibikorwa byabangamiye itangira ry’umukino. Bagaragaye batinda kwinjira mu kibuga igihe amakipe yasohokaga mu rwambariro, ibintu bifatwa nko gukereza umukino no kutubahiriza amabwiriza agenga irushanwa.
By’umwihariko, Gédéon Ndonga yagaragayeho igikorwa cyateje impaka, aho yasize ibintu bimeze nk’ifu mu mutwe mu ruhame. Ibi byafashwe nk’imyitwarire itari iya kinyamwuga ndetse ishobora gufatwa nk’ibikorwa biteye urujijo, bifitanye isano n’imihango itemewe muri siporo.
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko budashobora kwihanganira imyitwarire iyo ari yo yose ishobora gutesha agaciro irushanwa cyangwa gutinza imigendekere y’umukino. Bwashimangiye ko bugamije guteza imbere ubunyamwuga no kubaka isura nziza ya shampiyona, cyane cyane muri iki gihe iri kugana ku musozo, aho guhangana hagati y’amakipe biri ku rwego rwo hejuru.
Ibi bihano bitanzwe mu gihe amakipe ari guhatanira imyanya ya mbere n’ashaka kwirinda kumanuka mu cyiciro cya kabiri, ibintu bituma buri mukino uba ufite igisobanuro gikomeye ku hazaza h’amakipe.










