IBUKA: Inkingi y’icyizere n’urugendo rwo kwiyubaka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame bwagarutse ku gaciro gakomeye ko kwibuka, ashimangira ko ari inzira yo kubaho no gukomeza umurage w’abazize Jenoside.

Ni ubutumwa buhura n’ubuhamya bw’abarokotse, bagaragaza uko Umuryango IBUKA wababereye inkingi mu kongera kwiyubaka no gusubirana icyizere cy’ubuzima nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Madame Jeannette Kagame yabitangaje k’umugoroba wo kuwa gatatu taliki ya 08 Mata 2026, mu gikorwa cyo kuzirikana imyaka 30 y’urugendo rw’Umuryango IBUKA

Abamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko Umuryango IBUKA wababereye inkingi ikomeye mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo. Nubwo uru rugendo rutari rworoshye, bavuga ko rwashobotse bitewe n’ubufasha n’inkunga bagiye bahabwa, bikabafasha kongera kwizera ubuzima.

Umuhoracyeye Djamila ni umwe mu barokotse uhamya ko IBUKA yamufashije kongera kubaho nyuma yo kwiheba gukomeye. Agira ati: “Nyuma ya Jenoside, numvaga ubuzima burangiye, nta cyizere cy’ejo hazaza mfite. Ariko IBUKA yambaye hafi, imfasha kongera guhagarara no kwemera ko nshobora kongera kubaho. Uyu munsi mfite ubuzima nishimira, kandi numva ndiho.”

Mbarushimana Jean na we asobanura ko IBUKA itagize uruhare gusa mu kubafasha kubaho, ahubwo yanabafashije kubona ubutabera no kongera kumva agaciro kabo nk’abantu. Mu magambo ye ati: “IBUKA ntiyaduhaye gusa ubufasha bwo kubaho, yaduhaye n’ijwi. Yadufashije kubona ubutabera no kongera kumva ko turi abantu bafite agaciro. Ubu ndiho, ndakora, mfite icyizere cy’ubuzima, kandi mbikesha byinshi kuri IBUKA.”

Dr Gakwenzire Philbert, Perezida wa IBUKA, yagaragaje ko ihumure ryatanzwe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi ryabaye intandaro y’uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bongera kugira icyizere cy’ubuzima, kugeza n’ubu bakaba bagifite uruhare mu kubaka igihugu. Yibukije amagambo yabaye inkomoko y’icyizere ku barokotse, ati: “Abanyamuryango ba IBUKA ntibazibagirwa ijambo ry’Inkotanyi rigira riti ‘humura ntugipfuye’ kimwe n’izindi mvugo zitanga ihumure n’icyizere cyo kongera kubaho. Ni ijambo ryashyigikiwe na politiki n’ingamba nziza leta yashyizeho kuva muri nyakanga 1994 kugera ubu”.

Landouard Gahamanyi, umwe mu bayoboye IBUKA muri Perefegitura ya Gitarama, yagarutse ku mbogamizi zagaragaye mu gushinga no gukwirakwiza IBUKA mu nzego z’ibanze. Yasobanuye ko nubwo byari ibyishimo ku barokotse, hari abatarabyakiriye neza. Ati: “Ibuka imaze gushingwa mucyahoze ari Gitarama, twihutiye kuyigeza mu makomini dushyiraho komite abo muma komini nabo bagira inshingano zo kuyigeza mu mirenge ariko inzego za IBUKA zishingwa muri Perefegitura ya Gitarama nabwo byabaga ari ibintu binyuranye, abacitse ku icumu byari ibyishimo kuribo ariko ku bicanyi bumvaga ari ikintu kidakwiye no kubaho”.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Madamu Jeannette Kagame, yagaragaje ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ikomeye ku muryango nyarwanda. Yashimiye abarokotse uburyo bakomeje kwihagararaho no kubaho mu bihe bikomeye.

Ati: “Kuzirikana no kwibuka abawe wabuze ni ukubaho ku bwawe no ku bwabo. Ni ukubiga ingendo, ingiro, ni ukubumbatira ubupfura n’ubwiza bwabo, tukabusiga abacu n’abandi bityo bakabaho muri twe, ubuzima butazima”.

Yakomeje agira ati: “Munyemerere mbwire abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nti mwarakoze cyane kwemera kubaho kugirango batazima, mwarakoze kwemera kugendana ibikomere tugafatanya twese kubaka u Rwanda batabonye abato bavukiramo, bagakuriramo bagakomeza u Rwanda rwunze ubumwe”.

Nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, IBUKA ikomeje kugaragara nk’inkingi y’ingenzi mu rugendo rwo kwiyubaka kw’abarokotse. Uru rugendo rugaragaza ko nubwo amateka mabi yabayeho, abarokotse batagihanganye n’ububabare gusa, ahubwo babaye abahamya b’amateka n’abafatanyabikorwa mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame ati:“mwarakoze cyane kwemera kubaho kugirango batazima.”

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert

Gahamanyi Landouard, wayoboye Umuryango IBUKA mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama

Related Posts

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

On Friday afternoon, in Kiramuruzi Sector, Gatsibo District, the 32nd commemoration was held for Tutsi victims killed during the 1994 Genocide against the Tutsi and thrown into Lake Muhazi. The…

Read More
Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

At the Kabgayi Genocide Memorial in Muhanga, survivors, government officials and residents gathered to mark the 32nd commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi, during which eight bodies of…

Read More

One thought on “IBUKA: Inkingi y’icyizere n’urugendo rwo kwiyubaka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

A Nation Divided: Hungary’s battle to break free from Orbán’s shadow

A Nation Divided: Hungary’s battle to break free from Orbán’s shadow