Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyasohoye ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri biga baba mu bigo (boarding), kibasaba gutangira gusubira ku mashuri hagati ya tariki ya 17 na 20 Mata 2026, mu gihe igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 20 Mata 2026.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na NESA, hagaragajwe ko abanyeshuri bose biga baba mu bigo bagomba gutangira ingendo zabo basubira ku mashuri kuva ku wa 17 Mata kugeza ku wa 20 Mata 2026, hagamijwe gutangira neza amasomo y’igihembwe cya gatatu.
Ababyeyi n’abarera barakangurirwa kubahiriza iyi gahunda, bohereza abana babo ku gihe kugira ngo birinde ubukererwe bushobora kubangamira itangira ry’amasomo.
By’umwihariko, abanyeshuri banyura mu Mujyi wa Kigali berekeza ku mashuri atandukanye mu gihugu, basabwe kugera kuri Pele Stadium mbere ya saa cyenda z’amanywa (15:00), aho bazafatira imodoka zabugenewe zibajyana ku mashuri yabo.
NESA ivuga ko iyi gahunda igamije korohereza abanyeshuri mu ngendo no gutuma batangira igihe amasomo yabo nta nkomyi, cyane cyane mu gihembwe cya gatatu gisanzwe gifatwa nk’icy’ingenzi mu mwaka w’amashuri.
Biteganyijwe ko amasomo y’igihembwe cya gatatu azatangira ku mugaragaro ku wa 20 Mata 2026, abanyeshuri bose bagomba kuba bageze ku mashuri yabo.
Ubuyobozi bwa NESA busaba ubufatanye bw’ababyeyi, amashuri n’inzego zitwara abantu mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kugira ngo umutekano n’imigendekere myiza y’ingendo z’abanyeshuri bikomeze kuba ku isonga.








