Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze icyumweru cy’icyunamo

Kuva Taliki ya 7 kugeza ku wa 13 Mata 2026, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bazirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo ndetse baniyemeza kongera imbaraga mu kubaka ubumwe n’ahazaza hatarimo amacakubiri.

Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, kiyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho hashyizwe indabo ku mva zishyinguyemo imibiri isaga 250,000 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi hanacanwa Urumuri rw’Icyizere.

Mu ijambo rye. Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazemera gusubira mu mateka mabi rwanyuzemo, asaba Abanyarwanda gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Ntawe uzongera gupfa nk’uko Theoneste yabivugaga cyangwa se uko na we yapfuye. Buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka. Nta wakongera gupfa kuriya. Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Ugerageje azakwica mbere y’uko umwica”.

Yagarutse kandi ku bihisha hanze y’igihugu batera ubwoba abandi aho yavuze ko ibyo bitazagira icyo bigeraho, ati: “Bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, igihugu cyose cy’u Rwanda ureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri. Ntibibaho, uko utureba aha ntabwo twapfa kabiri. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzatwica kabiri. Ntibishoboka. Tuzabaho nk’uko abantu bakwiriye kuba babaho…byanze bikunze, ntawe twabisaba.”

Muri iki cyumweru, ibikorwa byibanze mu kwibuka no gutanga amasomo byabaye henshi mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Habaye inama mpuzamahanga ku gukumira Jenoside, aho hagaragajwe impungenge ku ikwirakwira ry’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abayitabiriye banenze uruhare ruto rw’umuryango mpuzamahanga mu bihe bya Jenoside, bagaragaza ko hari amasomo akwiye gukurwamo.

Madamu Jeannette Kagame wari mubitabiriye iyi nama yahuriranye n’igikorwa cyo kuzirikana urugendo rw’imyaka 30 Umuryango IBUKA umaze, yagaragaje ko kwibuka ari ishingiro ry’ubuzima bw’igihugu, agira ati: “Umuryango utibuka urazima.” Yongeyeho ko intego ya Ntibizongere kubaho – Never Again, ikwiye gufatwa nk’inshingano ihoraho ku Banyarwanda bose, ati: “Dukwiye kubifata nk‘isezerano rihoraho.”

Nanone kandi yashimangiye ko abarokotse Jenoside bagaragaje ubutwari bukomeye bwo kwihangana, anabashimira ku ruhare bagize mu kubaka igihugu. Agira ati: “Ikiguzi cy’ubudaheranwa mwatanze ni ntagereranywa kandi nta n’uwagishidikanyaho. Mwarakoze.”

Muri iyi nama Jeannette Kagame yasabye urubyiruko ko rugomba gukomeza kurinda amateka y’igihugu no guhangana n’abagerageza kuyagoreka, ndetse rugafata iyambere mu kubaka igihugu. Aho yagize ati: “Kwibwira ko ubwo dufite amahoro n’umutekano wuzuye bihagije, ntitugire icyo dukora ngo tubirinde, kwaba ari ukwibeshya cyane. Rubyiruko, Bana bacu, nta na rimwe tuzigera twicuza amahitamo twakoze yo kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye twese. Namwe ayo mahitamo azakomeze kuba ayanyu. Uru rugamba ni urwacu. Ni urwanyu.”

Hakozwe kandi urugendo rwo Kwibuka mu bice bitandukanye by’Igihugu, harimo nk’urwabereye ku Kicukiro, rwibanze ku mateka y’abari bahungiye ku ishuri rya ETO bizeye uburinzi bw’ingabo za MINUAR, ariko bakaza gutereranwa bagasigara mu maboko y’abicanyi. Ibi byongeye kwibutsa uburemere bw’ingaruka z’ukutagira ubufasha bwihuse mu bihe by’amage.

Mu bikorwa by’ingenzi byaranze iki cyumweru harimo no kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside, aho abakora itangazamakuru basabwe gukomeza gukoresha umwuga wabo mu kubaka no guharanira ukuri, birinda kongera kuwukoresha mu kubiba urwango nk’uko byigeze kubaho.

Mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda RBA, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Dan Ngabonziza, yavuze ko abanyamakuru bakwiye kwima ijambo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa abashaka kuyipfobya, kandi bakirinda kuba imiyoboro y’urwango, bityo umwuga w’itangazamakuru ukaba urumuri rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati: “Tugomba guhesha agaciro bagenzi bacu bishwe turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, twima ijambo abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abashishikajwe no kugoreka amateka yacu n’abifuza gusenya ubumwe n’ibyo abanyarwanda bagezeho. Umwuga wacu ugomba kuba urumuri rw’ubumwe, ubwiyunge n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, dukumira amacakubiri aho yaba aturutse hose.”

Yibukije kandi ko umwuga w’itangazamakuru ugomba gukomeza gushingira ku kuri no kubaka icyizere mu baturage, aho yahereye ahumuriza imiryango yababuze ababo bari muri uyu mwuga.

Yagize ati: “Uyu munsi nk’umuryango mugari w’itangazamakuru twaje hano ngo twibuke bagenzi bacu bishwe bazira uko bavutse no gukomera ku kuri. Tuzahora tuzirikana ubutwari n’ubuzima bw’abacu bishwe. Indangagaciro basize ni zo ziduha imbaraga zo gukomeza kubaka uyu mwuga mu Rwanda rutumbereye iterambere ritagira uwo riheza.”

Ku wa 13 Mata, icyumweru cy’icyunamo cyasojwe ku rwego rw’igihugu, hibukwa abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo no kuba bararwanyije umugambi wa Jenoside. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, cyibukije ubutwari bw’abaharaniraga amahoro n’ubutabera.

Muri iki gikorwa, Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yavuze ko mbere yo kubaka ubumwe ari ngombwa kumenya icyabusenye. Ati: “Ntitwakubaka ubumwe tutabanje kumenya icyabusenye n’ababusenye kuko ari byo bifasha kuburinda no kurinda igihugu gusubira mu ngengabitekerezo y’irondabwoko, irondakarere nk’iryaranze Leta ya Habyarimana yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Minisitiri Dr Bizimana yibukije abanyapolitiki ko ari ngombwa kwigisha urubyiruko rwo mu mitwe ya politiki itandukanye, rukamenya neza amateka yaranze u Rwanda, kugira ngo birurinde kuyoba, ahubwo rukore politiki ihuza Abanyarwanda.

Yagize ati “Ni ngombwa kwigisha neza urubyiruko rwo mu mitwe ya politiki muhagarariye, bakamenya aya mateka, bikabarinda kuyoba; ahubwo bagakora politiki ihuza Abanyarwanda, ishyigikira ubumwe bwabo kandi ikarinda u Rwanda kongera kurohama mu ivangura iryo ari ryo ryose.”

Yanibukije kandi urubyiruko ko rugomba kwitondera imvugo zikiri mu banyapolitiki babi ba kera bakuriye muri irondabwoko ryemezaga ko igihugu atari icy’abanyarwanda bose.

Perezida wa Sena Dr François Xavier Kalinda nawe wari witabiriye iki gikorwa, yibukije ko urugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside rukomeje, asaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kuyirwanya.

Yagize ati: “Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ntibizahagarara, igihe cyose izaba itararandukana n’imizi yayo, birasaba rero uruhare rwa buri wese kandi tuzabishobozwa no gukomera ku mahitamo yacu nk’igihugu”

Nubwo ibikorwa by’icyumweru cy’icyunamo birangiye, gahunda zo Kwibuka zirakomeza hirya no hino mu gihugu, hakurikijwe uko Jenoside yagiye ikaza umurego mu turere dutandukanye ndetse n’igikorwa cyihariye cyo kwibuka imiryango yazimye.

Nk’uko byagarutsweho, kwibuka si igikorwa gikorwa mu minsi mike gusa, ahubwo ni inshingano ihoraho. “Kwibuka Twiyubaka” bikomeza kuba ihame ry’Abanyarwanda, rigamije gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku kuri, ubumwe n’ubudaheranwa.

Taliki ya 07 Mata, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarenganze zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Taliki ya 08 Mata 2026, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kwibuka ari ishingiro ry’ubuzima bw’igihugu

Dan Ngabonziza, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ)

Urugendo rwa Kwibuka abatutsi biciwe muri ETO KICUKIRO

Perezida wa SENA n’abandi banyepolitiki batandukanye bifatanije n’abandi banyarwanda ndetse n’abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

  • Related Posts

    GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

    On Friday afternoon, in Kiramuruzi Sector, Gatsibo District, the 32nd commemoration was held for Tutsi victims killed during the 1994 Genocide against the Tutsi and thrown into Lake Muhazi. The…

    Read More
    Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

    At the Kabgayi Genocide Memorial in Muhanga, survivors, government officials and residents gathered to mark the 32nd commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi, during which eight bodies of…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

    Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

    GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

    GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

    Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

    Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

    Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

    Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

    Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

    Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

    A Nation Divided: Hungary’s battle to break free from Orbán’s shadow

    A Nation Divided: Hungary’s battle to break free from Orbán’s shadow