NAEB igiye gukemura ikibazo cy’iyangirika ry’urusenda cyatezaga igihombo ku bahinzi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kiratangaza ko kiri gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’iyangirika ry’urusenda cyari kimaze igihe gihangayikishije abahinzi, cyane cyane abo mu turere twa Bugesera na Nyagatare.

Mu bihe bitandukanye, abahinzi b’urusenda bibumbiye mu makoperative bagiye bagaragaza ko bahura n’igihombo gikomeye, ahanini gituruka ku buryo budahagije bwo kumisha no kubika umusaruro.

Mugabo Alain, umwe mu bahinzi b’urusenda, yavuze ko ikibazo gikomeye ari ukubura ibikoresho bigezweho.

Ati: “Iyo dusaruye urusenda, kurwumisha biba ikibazo gikomeye. Hari igihe rwangirika ku kigero kinini kubera kubura uburyo bugezweho bwo kurutunganya,”

Byukusenge Marcelline na we agaragaza ko igihombo baterwa n’iki kibazo kibagiraho ingaruka zikomeye mu mibereho yabo.

Ati: “Kutagira uburyo budufasha kumisha neza urusenda, bidutera imbogamizi zo kubura uryo bwo kurwanika tukanika ku mashitingi bigatuma umusaruro ugabanuka, ubu icyifuzo nuko twabona uburyo budufasha kumisha neza umusaruro tubasha kubona noneho hagabanuke byabihombo duterwa no kwanika ahantu hatameze neza”

Hakizayezu Wellars na we ashimangira ko ikoranabuhanga rikiri hasi ari ryo rituma umusaruro utagerwaho neza.

Ati: “Dukeneye ibikoresho bidufasha kumisha no kubika urusenda ku buryo rutangirika, kuko ubu turacyahura n’ibihombo byinshi,”

Mu gusubiza iki kibazo, NAEB itangaza ko yashyizeho ingamba zirimo kubaka inyubako zigezweho zizashyirwamo imashini zo gutunganya no kubika urusenda.

Umuyobozi w’umushinga wo guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro muri NAEB, Aimable Rusingizandekwe, yavuze ko begereye abahinzi kugira ngo babafashe gukemura ibibazo bafite.

Ati: “Turimo gukorana bya hafi n’abahinzi kugira ngo tunoze uburyo umusaruro ufatwa kuva ku musaruro uva mu murima kugeza ugeze ku isoko. Ibi bizagabanya cyane igihombo cyaterwaga n’iyangirika ry’urusenda.”

Yongeyeho ati: “Ibikorwa by’ingenzi by’umushinga, icya mbere na mbere hari kongera ubushobozi harimo amahugurwa kuko dufite gahunda yo guhugura abahinzi b’imboga bibumbiye mu makoperative 6 bagera ku 6,000 ubu hamaze guhugurwa 75% amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo guhinga neza, uburyo bwo gusarura, uburyo bwo gucunga neza amakoperative ndetse n’uburyo bwo kumisha ari nabwo dutegereje ko inyubako zuzura kugirango tubone gukomeza ayo mahugurwa”

Kuri ubu hamaze kubakwa inyubako zizashyirwamo ibikoresho bigezweho mu turere twa Bugesera, Nyagatare, Rulindo, Rubavu ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Izi nyubako zatwaye arenga miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi biteganyijwe ko zizatangira gukoreshwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Imibare ya NAEB igaragaza ko kuva mu 2020 kugeza mu 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga urusenda rungana na toni zisaga ibihumbi 10, rwinjiza asaga miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo bimeze bityo, igihombo cy’urusenda cyari ku kigero cya 17.2% buri uko rwasarurwaga. Biteganyijwe ko kizagabanuka kikagera kuri 8.7% mu gihe izi nyubako n’ibikoresho bizaba bitangiye gukoreshwa.

Abahinzi bavuga ko biteze ko izi ngamba zizatuma umusaruro wabo urushaho kugira agaciro ku isoko mpuzamahanga, bityo bakabasha kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bwabo.

Related Posts

Sweet Potatoes in Rwanda: Exploring the gap between farm production and market prices

A report published by the National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) in December 2025 shows that Rwanda harvested 1,350,124 tons of sweet potatoes across the three agricultural seasons of…

Read More
Rwanda imported over 6,000 tons of Sunflower and Safflower Oil in 2024 as local farming projects scale up

Rwanda imported about 6,100 tons of sunflower-seed and safflower oil in 2024, worth roughly US$8.41 million. This is according to World Bank World Integrated Trade Solution (WITS) data based on…

Read More

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

Harry Kane wins the 2025–2026 Ballon d’Or ahead of Kylian Mbappé and Lamine Yamal

Harry Kane wins the 2025–2026 Ballon d’Or ahead of Kylian Mbappé and Lamine Yamal

Sweet Potatoes in Rwanda: Exploring the gap between farm production and market prices

Sweet Potatoes in Rwanda: Exploring the gap between farm production and market prices

Rwanda imported over 6,000 tons of Sunflower and Safflower Oil in 2024 as local farming projects scale up

Rwanda imported over 6,000 tons of Sunflower and Safflower Oil in 2024 as local farming projects scale up

President Kagame at 69: The Leader behind Rwanda’s remarkable transformation

President Kagame at 69: The Leader behind Rwanda’s remarkable transformation

Earthquake kills 16 people in Tibet, China

Earthquake kills 16 people in Tibet, China

Pope Leo XIV needs no further cancer treatment

Pope Leo XIV needs no further cancer treatment