Imibare ya RBC igaragaza ko abantu 1,739 bagize ihungabana mu cyumweru cy’icyunamo

Mu gihe u Rwanda rwari mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko cyakiriye umubare utari muto w’abantu bagize ihungabana rishingiye ku mateka ya Jenoside.

Mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo cyatangiye ku wa 7 Mata kigasozwa ku wa 13 Mata 2026, abantu 1,739 ni bo bagaragayeho ibimenyetso by’ihungabana, aho abenshi muri bo bahise bitabwaho n’inzobere z’ubuzima bwo mu mutwe bari hafi y’aho ibikorwa byo kwibuka byaberaga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, yasobanuye ko ubufasha bwihuse bwatanzwe bwafashije benshi, nubwo hari bamwe bageze ku rwego rusaba ubuvuzi bwisumbuyeho. Yagize ati: “Abagera kuri 24% byabaye ngombwa ko boherezwa mu bitaro kugira ngo bitabweho mu buryo bwihariye.”

Imibare igaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo waje ku isonga mu kugira umubare munini w’abahungabanye, aho habaruwe 577 bangana na 27.4%. Wakurikiwe n’Intara y’Amajyepfo ifite abantu 421 bangana na 24%, Uburasirazuba bufite 395 (22.7%), Uburengerazuba bufite 363 (20.8%), mu gihe Intara y’Amajyaruguru yo ifite umubare muto w’abantu 83 kuri 4.7%.

RBC yanagaragaje ko ugereranyije n’umwaka ushize wa 2025, hagaragaye igabanuka ry’abahungabana, kuko icyo gihe bari 4,192. Muri abo, 2,666 bagiriye ihungabana mu bikorwa byo kwibuka, mu gihe abandi 1,526 bagaragayeho ihungabana bari mu ngo zabo.

Dr. Gishoma yibukije ko ihungabana rifitanye isano na Jenoside ritagarukira ku bayirokotse gusa, ahubwo rinagaragara no ku bavutse nyuma yayo. Imibare yerekana ko abakuze ari bo benshi bahungabanye ku kigero cya 90%, mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 ruri ku kigero cya 10%, nubwo rwavutse nyuma ya Jenoside.

Abashinzwe ubuzima basaba abaturage gukomeza kwegera serivisi z’ubujyanama n’ubuvuzi bwo mu mutwe, cyane muri ibi bihe byo Kwibuka, ndetse bagafashanya mu miryango no mu baturanyi, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’ihungabana no gukomeza kubaka imibereho myiza irambye.

  • Related Posts

    Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

    Primary Six students from Ecole de l’Immaculée Conception Ngarama in Ngarama Sector, Gatsibo District, visited the King’s Palace Museum in Rukari, Nyanza and the Rwanda Museum in Huye. During the…

    Read More
    Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

    In partnership with the National Youth Council (NYC) and the Rwanda Youth in Agribusiness Forum (RYAF), young people from across Rwanda visited the Kamonyi Genocide Memorial in Kibuza Cell, Gacurabwenge…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

    Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

    GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

    GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

    Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

    Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

    Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

    Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

    Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

    Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

    A Nation Divided: Hungary’s battle to break free from Orbán’s shadow

    A Nation Divided: Hungary’s battle to break free from Orbán’s shadow