Nyuma y’amasaha make Iran itangaje ko yongeye gufungura inzira y’ingenzi yo mu nyanja, igihugu cya Iran cyafashe icyemezo cyo gusubira inyuma, gifunga umuhora wa Hormuz. Ibi byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Mata 2026, binyuze mu itangazamakuru rya Leta rizwi nka IRIB.
Amakuru yatanzwe agaragaza ko Tehran yashingiye iki cyemezo ku kuba America itarubahirije ibyo yasabwaga, birimo by’umwihariko gukuraho ibihano bifunga inzira z’inyanja zijya ku byambu byayo biherereye mu kigobe cya Persian.
Igisirikare cya Iran cyasobanuye ko uwo muhora wasubijweho amabwiriza akomeye nk’ayari asanzweho mbere, aho amato yose ashaka kuwunyuramo asabwa kubanza kubona uruhushya rudasanzwe. Ibi byongeye kugabanya urujya n’uruza rw’ubwikorezi bwo mu nyanja muri aka gace gafite akamaro kanini ku bukungu bw’isi.
Umuhora wa Hormuz ufatwa nk’umuyoboro w’ingenzi mu gutwara ingufu ku isi, kuko unyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku rwego mpuzamahanga. Gufungwa kwawo kenshi bigira ingaruka zihuse ku isoko ry’ingufu, cyane cyane kuzamura ibiciro bya peteroli.
Iki cyemezo kije gikurikira icyari cyabaye ku wa Gatanu, ubwo Iran yari yemeye kongera gufungura uwo muhora nyuma y’agahenge k’iminsi 10 kari kamaze kugerwaho hagati ya Israel na Lebanon, kagamije kugabanya umwuka mubi mu karere.
Perezida wa America, Donald Trump, yari yashimye icyemezo cyo kuwufungura, ariko agaragaza ko ibihano byafatiwe Iran bizagumaho kugeza igihe impande zombi zizagera ku masezerano arambye.
Nubwo uwo muhora wari wafunguwe by’igihe gito, hari hamaze kugaragara ibikorwa byo kongera kuwunyuramo, aho umubare w’amato watangiye kwiyongera. Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byari byavuze ko byari bibaye ubwa mbere ibikorwa nk’ibyo byongera kuba byinshi kuva intambara yatangira.
Gusa kongera gufungwa kw’uyu muhora byerekana ko umutekano mu karere ugikomeje guhungabana, ibintu bishobora kongera kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku bihugu bishingira ku bicuruzwa n’ingufu bituruka muri aka gace.







