Perezida Trump agiye gusomera abanyamerika bibiliya mu gikorwa cyiswe “America Reads the Bible”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ategerejwe mu kwifatanya n’abandi bayobozi n’abanyamadini mu gikorwa cyihariye kizwi nka ‘America Reads the Bible’, kizabera i Washington DC ku wa 21 Mata 2026, kigamije gusoma no kuganira ku magambo yo mu byanditswe Bitagatifu.

Iki gikorwa kizabera mu Nzu Ndangamurage ya Bibiliya, aho kizahuza abantu batandukanye bafite uruhare mu miyoborere no mu myemerere, bagasoma imirongo ya Bibiliya ndetse hakanabaho umwanya wihariye wo gusenga no gutekereza ku butumwa bukubiye muri ayo magambo.

Nubwo benshi mu bazitabira bazaba bitabiriye imbonankubone, Perezida Trump we azatanga ubutumwa bwe abinyujije ku mashusho yafatiwe mu biro bye, azerekanwa ku bari bukurikirane icyo gikorwa.

Mu bandi bayobozi bazitabira harimo Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, na bo bazagira uruhare mu gusoma no gutanga ibitekerezo ku Byanditswe.

Amakuru atangwa n’ibitangazamakuru birimo CNN agaragaza ko Trump azibanda ku gice cyo mu gitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma, aho azasoma umurongo wa 11 kugeza ku wa 22. Ku murongo wa 14 uzwi cyane ugira uti: “Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye ni abicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.”

Abateguye iki gikorwa bagaragaza ko guhitamo uwo murongo bifite igisobanuro gikomeye, cyane ko wibutsa akamaro ko kwicisha bugufi, gusenga no guhindura imyitwarire mu kubaka igihugu gifite amahoro n’iterambere.

Iki gikorwa kibaye mu gihe Perezida Trump amaze iminsi avugwaho kutumvikana na Papa Léon XIV ku bijyanye n’ibibazo mpuzamahanga, by’umwihariko ku ntambara ya Iran, ibintu byatumye ibitekerezo byabo bitandukanye bikomeza kuvugisha benshi.

Abasesenguzi batandukanye bavuga ko iki gikorwa gishobora kuba uburyo bwo kongera kugaragaza uruhare rw’imyemerere mu miyoborere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo hari n’ababibona nk’igishobora gutera impaka ku kuvanga idini na politiki.

Nubwo bimeze bityo ariko, ‘America Reads the Bible’ igaragara nk’ikorwa rigamije guhuza abantu b’ingeri zitandukanye, ribaha umwanya wo gusangira ubutumwa bw’icyizere, ubumwe n’ihumure bukubiye mu magambo ya Bibiliya.

  • Related Posts

    Kagame calls on FPR Members to focus on Solutions, Responsibility and Long-term development

    President Paul Kagame on Friday urged members of the FPR Inkotanyi to remain committed to the party’s founding values by focusing on responsibility, practical solutions and long-term development instead of…

    Read More
    President Kagame mourns former Qatari Emir, hails his lasting legacy

    Rwandan President Paul Kagame has expressed his deepest condolences to the leadership and people of Qatar following the death of the country’s former Emir, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani,…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    From farm to bottle: Youth-led Company adds value to Pineapples, creates jobs and markets for farmers in Rwanda

    From farm to bottle: Youth-led Company adds value to Pineapples, creates jobs and markets for farmers in Rwanda

    First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

    First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

    Kagame calls on FPR Members to focus on Solutions, Responsibility and Long-term development

    Kagame calls on FPR Members to focus on Solutions, Responsibility and Long-term development

    From Underdogs to the Final: Spain’s remarkable World Cup journey

    From Underdogs to the Final: Spain’s remarkable World Cup journey

    President Kagame mourns former Qatari Emir, hails his lasting legacy

    President Kagame mourns former Qatari Emir, hails his lasting legacy

    Rwanda’s inflation surges to 13.6%, Highest reading in years, as housing and transport costs bite

    Rwanda’s inflation surges to 13.6%, Highest reading in years, as housing and transport costs bite