Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yasabye Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko guhaguruka bagahangana n’abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari hirya no hino ku Isi.
Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 9 Mata 2026, mu gikorwa cya #OurPast2026 cyahuje urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Iyi gahunda ya “Our Past Event” isanzwe itegurwa n’Umuryango Our Past Initiative, igamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka no gukomeza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu buhanzi, imivugo, ikinamico, indirimbo n’ubuhamya.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ubumwe bw’Abanyarwanda bukwiye gushyirwa imbere nk’inkingi ikomeye yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Kumva ko Abanyarwanda turi bamwe, tugomba kubishyira imbere.”
Yasabye urubyiruko kurangwa no kubana neza no kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose, agaragaza ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo atagomba kongera kwisubiramo.
Ati: “Kuba muri mu Gihugu aho nta muntu uziza undi uko yavutse, tubifata nk’ibisanzwe kuko ni byo benshi muri mwe mwavutsemo ariko si ko byagenze kuko abantu banyuze mu nzira y’umusaraba ikomeye cyane.”
Minisitiri Nduhungirehe yanibukije urubyiruko ko amahoro n’umutekano u Rwanda rufite uyu munsi bitaje ku bw’amahirwe, ahubwo ari umusaruro w’urugamba rukomeye rwabayeho, asaba buri wese kubisigasira.
Ati: “Ntabwo wabaho umutima wawe wibaza niba bakwica uwo munsi, iminsi 100 igashira.”
Yagarutse ku bukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe mu gihe gito cyane, agaragaza ko ari amateka adasanzwe kandi akwiye guhora yibukwa kugira ngo atazibagirana.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, ku baturage bari barengaho gato miliyoni 7. Ni icyaha cy’indengakamere tugomba gukomeza Kwibuka ubuziraherezo.”
Minisitiri Nduhungirehe yasabye abakiri bato gufata iya mbere mu gusigasira umutekano w’igihugu, agaragaza ko hari ikiguzi gikomeye cyatanzwe kugira ngo u Rwanda rugere aho rugeze uyu munsi.
Ati “Kuba muri mu Gihugu aho nta muntu uziza undi uko yavutse, tubifata nk’ibisanzwe kuko ni byo benshi muri mwe mwavutsemo ariko si ko byagenze kuko abantu banyuze mu nzira y’umusaraba ikomeye cyane.”
Ubutumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe bwagarukaga ku nshingano zikomeye z’urubyiruko mu kurinda ukuri ku mateka no kubaka ejo hazaza h’u Rwanda hatarangwamo ivangura cyangwa urwango. Yashimangiye ko Kwibuka bidakwiye kuba igikorwa cy’igihe runaka gusa, ahubwo bikwiye kuba umusingi w’imitekerereze n’imyitwarire ya buri Munyarwanda, cyane cyane abakiri bato.
Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali rwitabiriye “Our Past Event
Amb. Olivier Nduhungirehe ageza ubutumwa ku rubyiruko, abasaba guhaguruka bagahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa cya #OurPast2026 cyabereye i Kigali.







