Eric Semuhungu yatawe muri yombi na RIB, iperereza riracyakomeje

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Eric Semuhungu, gusa ruvuga ko ibisobanuro birambuye ku byo akekwaho bitaratangazwa kugira ngo bitabangamira iperereza rikomeje gukorwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ifatwa rya Semuhungu ari ukuri, ariko ashimangira ko hari amakuru atakwihutirwa gushyirwa hanze.

Yagize ati: “Ni byo koko Eric Semuhungu yarafashwe. Icyakora kugira ngo bitabangamira iperereza nta byinshi twatangaza.

Ibyo iperereza ry’ibanze rizagaragaza tuzabibatangariza Semuhungu yafashwe ku wa 9 Mata 2026, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Kimironko mu Mujyi wa Kigali , si ubwa mbere avugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mwaka wa 2016, yamenyekanye cyane bitewe n’amafoto ye yakwirakwiye agaragaza ko akundana n’umugabo mugenzi we, ibintu byateje impaka zitandukanye mu banyarwanda.

Yongeye kuvugwa cyane mu 2024, ubwo yoherezwaga mu Rwanda avanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana.

Kugeza ubu, RIB ikomeje iperereza kuri Semuhungu, kandi biteganyijwe ko nirirangira hazatangazwa amakuru arambuye ku byo akurikiranyweho n’aho dosiye ye igeze.

Related Posts

Macron Says Dialogue, Not Sanctions, Is the Right Way to Resolve the Rwanda-DRC Crisis

The Africa Forward Summit 2026 has concluded in Nairobi, Kenya, after two days of discussions that brought together more than 30 African heads of state, French President Emmanuel Macron, leaders…

Read More
Marina Deborah yitandukanyije na Bad Rama Nyuma y’amagambo yamuvuzeho yavugishije Benshi

Umuhanzikazi Marina Deborah uri mu bagezweho mu muziki nyarwanda, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusubiza ku magambo aherutse gutangazwa na Bad Rama wari wamugaragaje mu buryo bwuje…

Read More

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

A Nation Divided: Hungary’s battle to break free from Orbán’s shadow

A Nation Divided: Hungary’s battle to break free from Orbán’s shadow