Karongi: RIB yafunze bane bakekwaho kunyereza miliyoni zirenga 226 Frw mu ishuri rya Rubengera II TSS

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane barimo Mukeshimana Marcel wahoze ari umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Rubengera II TSS School ryo mu Karere ka Karongi, hamwe n’abahoze ari ababaruramari baryo babiri n’uwari ushinzwe gusinya cheque z’ishuri.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuwukoresha icyo utagenewe ndetse no gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.

Iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko amafaranga angana na 226,790,877 Frw ari yo akekwaho kunyerezwa muri iri shuri, amafaranga bivugwa ko yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga imicungire y’umutungo wa Leta.

Kuri ubu, abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yibukije abashinzwe gucunga umutungo wa Leta ko bagomba kubahiriza amategeko awugenga, igasobanura ko kunyuranya nayo bidindiza iterambere ry’igihugu kandi bikagira ingaruka ku mibereho y’abaturage. Yanaboneyeho kuburira ko ibyaha nk’ibi bihanwa n’amategeko, bityo buri wese akwiye kwirinda kubigwamo.

 

  • Related Posts

    Rwanda will not tolerate deaths for profit – President Kagame

    President Paul Kagame has warned that Rwanda will not tolerate a situation in which citizens lose their lives because of the interests of industrialists, stressing that protecting human life must…

    Read More
    Nation bids farewell to Senator Donatille Mukabalisa in Solemn Parliamentary Ceremony

    National leaders, dignitaries, family and friends gathered at the Parliamentary Building on Friday, 7 August 2026, to pay their final respects to the late Senator Honourable Donatille Mukabalisa, honouring a…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé