Emmanuel Macron yagiranye ibiganiro bya mbere by’akazi na Papa Leo XIV kuri uyu wa Gatanu i Vatican, aho bagarutse cyane ku bibazo bikomeje mu burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko ikibazo cya Libani.
Ibi biganiro byabereye mu ngoro ya Papa izwi nka Apostolic Palace, bimara hafi isaha imwe, igihe kirenze ibisanzwe ku bayobozi bahura na Papa bikaba byaranzwe no kuganira ku bibazo by’umutekano n’inzira za dipolomasi.
Nk’uko byatangajwe mbere n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Macron yari yiteguye gushyira imbere ikibazo cyo gushaka ibisubizo by’amahoro mu burasirazuba bwo hagati. By’umwihariko, ikibazo cya Liban cyari ku isonga cyane nyuma y’ibitero biherutse kugabwa na Israel kuri icyo gihugu.
Papa Leo XIV na Macron bombi bagaragaje ko bashyigikiye inzira ya dipolomasi, bagasaba ko ibihugu bikomeye birushaho gukoresha ibiganiro aho gukomeza inzira y’intambara.
Ibi bije mu gihe hari ibiganiro by’agahenge biri hagati ya Leta zunze Ubumwe na Iran, aho Macron asaba ko Libani nayo igomba kwitabwaho muri ibyo biganiro.
Mu minsi ishize, Macron na Papa Leo XIV banagaragaje impungenge ku mvugo n’imyitwarire ya Donald Trump, basaba ko agahenge kose katangajwe kagomba kuvamo ibisubizo birambye aho kuba iby’igihe gito gusa.
Ibi bigaragaza impungenge z’uko ibibazo byo mu karere bishobora kongera gukara mu gihe hatabayeho ubufatanye bw’ibihugu bikomeye.
Perezida Emmanuel Macron yahaye Papa Leo XIV impano y’Umwambaro w’Ikipe y’Igihugu cye ya Basketball








