Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye bongeye kwibutsa abanyamakuru inshingano bafite mu kubaka no kurinda ukuri, birinda icyasubiza igihugu mu mateka mabi.
Ibi byagarutsweho ku Cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), ahabereye igikorwa cyo kwibuka abanyamakuru n’abakozi bo mu itangazamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko mu gihugu cyanyuzemo amateka akomeye nka Jenoside, abanyamakuru n’abanyapolitiki bakwiye kwitwararika cyane mu byo bavuga n’ibyo batangaza.
Ati: “Hari abanyamakuru, abiyita abanyapolitiki n’abandi, rwose bafite umurengwe. Batazirikana, batita ku mwihariko w’amateka y’irondabwoko, na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubukana bwayo, yabaye muri iki Gihugu.”
Mu kiganiro yatanze kigaruka ku ruhare rw’itangazamakuru mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko imizi y’itangazamakuru ry’urwango itari iya vuba.
Ati:”Itangazamakuru ribi ryatangiranye n’amashyaka ya politiki mabi.”
Yasobanuye ko mu 1959, Ishyaka APROSOMA ryashinze ikinyamakuru “Ijwi rya Rubanda rugufi”, mu gihe PARMEHUTU yashinze “Jyambere”, byombi byakwirakwizaga ingengabitekerezo y’urwango.
Ati:”Za Kangura zifite aho zibikomora, si zo zabitangiye.”
Perezida wa IBUKA, Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko kubaka umuco w’amahoro n’ubworoherane ari byo bizatuma amateka mabi atazisubiramo.
Ati: “Ni yo nzira nyayo yo kwerekana ko ibyabaye [Jenoside yakorewe Abatutsi] bitazongera kubaho ukundi. Abanyarwanda twese, inshuti zacu n’abandi bose bafite ubushake n’umutima tugomba kwamagana abarangwa n’iyo myitwarire idusubiza mu icuraburindi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) Cléophas Barore, yavuze ko abanyamakuru bishwe muri Jenoside bazize uko bavutse, nubwo bari bazwi kandi bakunzwe.
Ati:“Kuba bari ibimenywabose, kuba barakoraga ibyakundwaga ntibyabarengeye, ahubwo byabaye impamvu yo guhigishwa uruhindu.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, (ARJ), Dan Ngabonziza, yavuze ko itangazamakuru rifite inshingano yo gukomeza kubaka icyizere cy’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside.
Ati: “Uyu munsi nk’umuryango mugari w’itangazamakuru twaje hano ngo twibuke bagenzi bacu bishwe bazira uko bavutse no gukomera ku kuri.”
Yakomeje ahumuriza imiryango y’ababuze ababo, ashimangira ko batazibagirana.
Ati: “tuzahora tuzirikana ubutwari n’ubuzima bw’abacu bishwe. Indangagaciro basize ni zo ziduha imbaraga zo gukomeza kubaka uyu mwuga mu Rwanda rutumbereye iterambere ritagira uwo riheza”
Mu buhamya bwatanzwe na Uwadede Isimbi Diane, umukobwa wa Shabakaka Vincent wari umunyamakuru wigenga wishwe muri Jenoside, wasangije abitabiriye ubuzima Se yabayemo mu bihe bikomeye byabanjirije Jenoside.
Ati: “Namenye ubwenge Papa numva ko akora muri Douane. Nongeye kumenya icyo akora ari umunyamakuru. Umwuga w’itangazamakuru ntiwari uboroheye muri icyo gihe, kuva mu 1990 kugera mu 1994.”
Yagaragaje ko umwuga w’itangazamakuru wari ukomeye muri ibyo bihe, cyane cyane ku bakomezaga kuvugisha ukuri mu gihe cy’igitugu n’urwango.
Abayobozi n’abandi bitabiriye iki gikorwa bashimangiye ko kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside atari ukubunamira gusa, ahubwo ari no kongera kwiyemeza kubaka itangazamakuru rifite indangagaciro z’ukuri, ubumwe n’amahoro, ridashobora kongera gukoreshwa nk’igikoresho cy’urwango.
Dr. Jean Damascène Bizimana atanga ikiganiro ku ruhare rw’itangazamakuru mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi mukuru wa RBA, Cléophas Barore agaragaza ko abanyamakuru bishwe muri Jenoside bahowe uko bavutse, nubwo bari ibimenywabose kandi bakunzwe n’abaturage.
Dan Ngabonziza, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda
Dr Gakwenzire Philbert, Perezida wa IBUKA, asaba Abanyarwanda kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane.
Uwadede Isimbi Diane atanga ubuhamya ku buzima bwa se wari umunyamakuru wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abayobozi b’Ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye Umuhango wo Kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Uwacu Julienne na Honorable Senateri Evode Uwizeyimana ni bamwe mubitabiriye uyu muhango
Isheja Sandrine Butera, Umuyobozi wungirjie wa RBA
ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
Mu mvura nyinshi, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), Umuyobozi wa TV&RADIO One nawe yitabiriye uyu muhango










Murakoze cyane kubwo amakuru meza mudusangiza.