Ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 bigiye gusubukurirwa mu busuwisi

Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hateganyijwe indi ntambwe y’ibiganiro bigamije gushaka umuti w’amakimbirane hagati ya Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’ihuriro AFC/M23.

Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 zizahurira mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi.

Ibi biganiro bije bisimbura ibyaberaga i Doha muri Qatar, nyuma y’uko umutekano mu burasirazuba bwo hagati uhungabanyijwe n’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel zatangije kuri Iran, ibintu byagize ingaruka ku bikorwa bya dipolomasi byahaberaga.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique agaragaza ko nubwo ibi biganiro bizabera mu Busuwisi, bitazabera mu mujyi wa Genève nk’uko byari bisanzwe bikorwa, ndetse ko u Busuwisi ubwabwo butazagira uruhare rutaziguye mu kubiyobora.

Biteganyijwe ko Leta ya Qatar izakomeza kuba umuhuza, ariko bamwe mu bayihagarariye bakazitabira hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference.

Ku rwego mpuzamahanga, ibi biganiro bizitabirwa n’abayobozi bafite uruhare rukomeye mu bibazo by’akarere, barimo umujyanama wa Perezida wa Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, ndetse na Vivian van de Perre uhagarariye ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Hazaba kandi hari Mubita Luwabelwa, uhagarariye Inama Mpuzamahanga y’akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL).

Ku ruhande rwa AFC/M23, intumwa zizitabira ziyobowe na Benjamin Mbonimpa, mu gihe uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rutaratangaza ku mugaragaro abazayihagararira muri ibi biganiro.

Mu ngingo zizaganirwaho cyane muri iyi nama harimo koroshya ibikorwa by’ubutabazi bigenewe abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara. Umuryango mpuzamahanga utegereje ko hafatwa ibyemezo byafasha imiryango itabara imbabare kugera ku baturage mu buryo bworoshye.

Mu bindi byitezwe harimo kuganira ku gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, kimaze igihe kigenzurwa na AFC/M23 kuva mu ntangiriro za 2025. Iki kibuga gifatwa nk’ingenzi mu koroshya ibikorwa by’ubutabazi no kugeza ibikoresho byihutirwa ku baturage.

Jeune Afrique, ikomeza ivuga ko nubwo ibi biganiro bitegerejweho gutanga icyizere, hakiri impungenge zikomeye. AFC/M23 igaragaza ko ibiganiro bidakwiye kwibanda gusa ku bikorwa by’ubutabazi mu gihe hari amasezerano y’ibanze atarubahirizwa, arimo ay’agahenge n’ayo kurekura imfungwa hagati y’impande zombi.

Ni mu gihe kandi uyu mutwe ukomeje gushinja ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kugaba ibitero mu bice igenzura, hifashishijwe drones, indege z’intambara n’intwaro ziremereye, ibintu bavuga ko bishyira ubuzima bw’abasivili mu kaga.

Hari kandi ikibazo cy’uko urwego rwagombaga gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge rutaratangira gukora, nubwo rwari rwumvikanyweho ko ruzaba rugizwe n’ingabo za MONUSCO ndetse na CIRGL.

Mu mwaka ushize, AFC/M23 yemeye kohereza abasirikare n’abapolisi barenga 1300 i Kinshasa ibifashijwemo na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC). Nyamara, gahunda yo kurekura abandi benshi ikaba ikidindizwa.

Muri 2026 mu kwezi kwa Werurwe, AFC/M23 yatangaje ko igiye kurekura abasirikare 5000 ba Leta ya RDC, itekereza ko na Leta izarekura imfungwa zayo ariko icyizere cy’uko zizarekurwa kigenda kiyoyoka.

Amakuru agaragaza ko nubwo ICRC imaze kumenya aho bamwe mu bafunzwe baherereye n’amakuru yabo, nta gikorwa gifatika ishobora gukora mu gihe nta bwumvikane.

Muri rusange, ibi biganiro bizabera mu Busuwisi bikaba bifatwa nk’amahirwe mashya yo kugerageza gushaka amahoro, ariko intambwe izagerwaho izaterwa ahanini n’ubushake bwa politiki bw’impande zirebwa, cyane cyane ku kubahiriza ibyo bemeranyijeho mbere.

Related Posts

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

On Friday afternoon, in Kiramuruzi Sector, Gatsibo District, the 32nd commemoration was held for Tutsi victims killed during the 1994 Genocide against the Tutsi and thrown into Lake Muhazi. The…

Read More
Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

At the Kabgayi Genocide Memorial in Muhanga, survivors, government officials and residents gathered to mark the 32nd commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi, during which eight bodies of…

Read More

One thought on “Ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 bigiye gusubukurirwa mu busuwisi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

Rwamagana: Two teenage sisters who gave birth at home are crying out for justice.

Rwamagana: Two teenage sisters who gave birth at home are crying out for justice.

Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration