Perezida wa Djibouti yongeye gutorerwa manda nshya

Ismail Omar Guelleh yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Djibouti ku majwi 97,81%, mu matora yabaye kuwa 09 Mata 2026.

Muri ayo matora, yari ahanganye na Mohamed Farah Samatar wabonye amajwi 2,19%, nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe amatora muri iki gihugu.

Ismail Omar Guelleh w’imyaka 78 amaze imyaka myinshi ku butegetsi kuko yatangiye kuyobora Djibouti mu 1999. Iyi ntsinzi imwemerera gukomeza indi manda ya gatandatu ayobora iki gihugu giherereye mu ihembe rya Afurika.

Iyi ntsinzi kandi ibaye nyuma y’ivugurura ry’amategeko ryakozwe umwaka ushize, ryakuyeho imipaka y’imyaka ntarengwa ku muntu ushaka kuyobora igihugu, bikaba byarafunguye inzira kuri Guelleh yo kongera kwiyamamaza.

Nubwo akomeje gutsinda amatora ku bwiganze bukomeye, hari impaka n’impungenge mu ruhando rwa politiki n’abasesenguzi ku bijyanye n’igihe kirekire amaze ku butegetsi, bamwe bagaragaza ko gikomeje kuba kirekire mu mateka ya politiki ya Djibouti.

Related Posts

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

On Friday afternoon, in Kiramuruzi Sector, Gatsibo District, the 32nd commemoration was held for Tutsi victims killed during the 1994 Genocide against the Tutsi and thrown into Lake Muhazi. The…

Read More
Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

At the Kabgayi Genocide Memorial in Muhanga, survivors, government officials and residents gathered to mark the 32nd commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi, during which eight bodies of…

Read More

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

Rwamagana: Two teenage sisters who gave birth at home are crying out for justice.

Rwamagana: Two teenage sisters who gave birth at home are crying out for justice.

Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors