Mu Karere ka Gatsibo, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye i Kiziguro, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana.
Muri uwo muhango, hibanzwe ku gusobanurira abitabiriye inkomoko ya Jenoside, aho hatanzwe ubutumwa bwo kubashishikariza kumenya amateka nyirizina kugira ngo barusheho kuyirinda no kuyikumira burundu.
Mu ijambo rye, Minisitiri Bizimana yagarutse ku mizi ya Jenoside, agaragaza ko yaturutse ku mitekerereze mibi ya politiki yamaze igihe yubakwa. Ati: “Intangiriro yayo iri muri politiki mbi, n’amashyaka yayo yabibye urwango rw’ingebitekerezo yibasiye abatutsi.”
Yasobanuye ko amashyaka ya politiki yabayeho mu bihe byashize, arimo PARMEHUTU, PSR (Prosoma), MRND na CDR, yagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango yaje kuvamo Jenoside. Yagaragaje ko ayo mashyaka yashyize imbere politiki ishingiye ku ivangura n’urwango.
Yagarutse by’umwihariko ku mateka y’ishingwa rya PARMEHUTU mu 1959, asobanura ko umurongo waryo watangijwe hakiri kare waje gutuma urwango rukura rugakomera, cyane cyane mu bice nka Kiziguro n’iyahoze ari Komine Murambi.
Dr Bizimana yibukije ko Jenoside itangira mu bitekerezo mbere yo gushyirwa mu bikorwa, agira ati: “Jenoside itangirira mu bitekerezo n’imigambi, kuyishyira mu bikorwa bikaza nyuma, iyo rero ushinze ishyaka ukavuga ko rireba abantu, ubwoko bumwe gusa, uba wamaze gukora Jenoside.”
Yakomeje agaragaza uburyo Abatutsi bashyizweho isura mbi binyuze mu nyigisho za politiki, aho bashinjwaga kuba abanyamahanga no kuba barakandamizaga abandi. Yagize ati: “Aha ngaha abatutsi bari bashyizweho isura mbi y’uko bakandamizaga, bapyinagaza, basuzuguraga abahutu. Icyongeyeho yabatse ubwenegihugu bw’u Rwanda avugako ari abanyamahanga. Ariko mu byukuri niwe wagombaga kuba umunyamahanga kuko ntagisekuru yari afite hano mu Rwanda.”
Yanagaragaje ko nta muntu n’umwe wari ufite uburenganzira bwo kwambura abandi ubwenegihugu cyangwa kubashyiraho ibyaha bitabaho, ashimangira ko ayo mateka akwiye kwigwaho kugira ngo atazisubiramo.
Mu gusobanura uko umugambi wa Jenoside wagiye utezwa imbere, Dr Bizimana yagarutse ku nama yabereye i Buronge muri Congo tariki ya 3 Ukwakira 1993, aho yavuze ko ari imwe mu nama zategurirwagamo uko igihugu cyazafatwa n’uburyo itangazamakuru ryakoreshwa mu gukwirakwiza propaganda.
Aha yagize ati: “Coloneli Bahufite na Yusuf Mugenzi wakoraga kuri radio BBC, bemeranyije ko bazakoresha itangazamakuru bahakana Jenoside bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, iy’abahutu na abatutsi. Bemeranyije kandi ko bazakora ibishoboka byose kugirango bakure icyaha kubahutu kugirango bere kuzakurikiranwa n’inkiko.”
Dr Bizimana yanenze abapfobya Jenoside n’abagoreka amateka, abita abashyira uburozi mu muryango nyarwanda, agira ati: “Ni umurozi, u Rwanda ntabwo dukeneye abaroga abanyarwanda turashaka abigisha neza, u Rwanda rugakomeza rukaba igihugu cyacu twese.”
Yanagarutse ku bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bakomeje guhungira mu mahanga, ashimangira ko ubutabera buzakomeza kubashakisha kugeza bagejejwe imbere y’amategeko. Ati: “Baketse ko bazakora Jenoside bagahunga ubutabera, ariko siko bizagenda. Baracyakurikiranywa kandi nabo bazaburanishwa, keretse nibapfa bataraburana, ariko bazaburanishwa rwose.”
Yasabye Abanyarwanda gukomeza guharanira ubumwe, kwigira ku mateka no kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro n’ubwiyunge, birinda icyatuma amateka mabi yisubiramo.
Minisitiri Bizimana Jean Damascene yifatanije n’abaturage bo mu karere ka Gatsibo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi








