Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Eric Semuhungu, gusa ruvuga ko ibisobanuro birambuye ku byo akekwaho bitaratangazwa kugira ngo bitabangamira iperereza rikomeje gukorwa.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ifatwa rya Semuhungu ari ukuri, ariko ashimangira ko hari amakuru atakwihutirwa gushyirwa hanze.
Yagize ati: “Ni byo koko Eric Semuhungu yarafashwe. Icyakora kugira ngo bitabangamira iperereza nta byinshi twatangaza.
Ibyo iperereza ry’ibanze rizagaragaza tuzabibatangariza Semuhungu yafashwe ku wa 9 Mata 2026, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Kimironko mu Mujyi wa Kigali , si ubwa mbere avugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mwaka wa 2016, yamenyekanye cyane bitewe n’amafoto ye yakwirakwiye agaragaza ko akundana n’umugabo mugenzi we, ibintu byateje impaka zitandukanye mu banyarwanda.
Yongeye kuvugwa cyane mu 2024, ubwo yoherezwaga mu Rwanda avanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana.
Kugeza ubu, RIB ikomeje iperereza kuri Semuhungu, kandi biteganyijwe ko nirirangira hazatangazwa amakuru arambuye ku byo akurikiranyweho n’aho dosiye ye igeze.









