Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026, mu Murenge wa Runda habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo kuri Nyabarongo ahiciwe ndetse hakajugunywa Abatutsi benshi babaga bamaze kwicwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo, yagarutse ku mateka y’aya mahano, agaragaza ko ku itariki nk’iyi mu 1994, Abatutsi benshi biganjemo abagore n’abana bishwe urw’agashinyaguro nyuma yo guhungira kuri Kiliziya ya Gihara.
Ati: “Kuri itariki nk’iyi mu mwaka w’1994, nibwo Abatutsi benshi bari bahungiye muri Kiliziya bishwe bikozwe n’Interahamwe zibifashijwemo n’abasirikare bari baturutse i Kigali bakarasa Kiliziya maze bakicwa abandi bakajugunywa muri Nyabarongo.”
Mu butumwa bwatanzwe n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside, hagarutswe ku bibazo bikomeje kugaragara, by’umwihariko ibijyanye n’imibereho y’abageze mu zabukuru.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Runda, Nshogoza Innocent, yashimye intambwe Leta y’u Rwanda imaze gutera mu gufasha abarokotse Jenoside, ariko agaragaza ko hari ibikenewe kongerwamo imbaraga.
Ati: “Ndashimira Leta y’ubumwe ko yakoze ibishoboka byose ikubakira amazu abacitse ku icumu ariko nagirango mbabwire ko muri iyi minsi kugeza ubu aya mazu amaze gusaza akaba akeneye gusanwa kugirango abo babyeyi bazasazire mu mazu akomeye.”
Yanagarutse ku kibazo cy’inkunga y’ingoboka ihabwa bamwe mu barokotse, agaragaza ko itajyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ubuzima muri iki gihe.
Ati: “aba bacyecuru bahabwa ubufasha bw’ingoboka ku babyeyi bafite imbaraga nkeya ariko muby’ukuri ubu bufasha ugereranije n’imibereho y’abanyarwanda muri iki gihe usanga ntacyo bibafashije kigaragara. Twasabaga ko bishobotse bakongererwa inkunga y’ingoboka kugirango bakomeze gusaza neza kandi nibyo Igihugu kibifuriza.”
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Honorable Nyabyenda Damien, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagarutse kuri ibi bibazo, agaragaza ko Leta ikomeje kubyitaho.
Ati: “ku kibazo cy’amacumbi, ni ikibazo leta ikomeje kwitaho kandi kizakomeza kwitabwaho uko ubushobozi bw’Igihugu bugenda buboneka kirazwi kandi cyatangiye gushyirwa mu bikorwa.”
Ku bijyanye n’inkunga y’ingoboka, yavuze ko iki kibazo cyagejejwe ku nzego zibishinzwe kandi kiri gukurikiranwa.
Ati:“Inkunga y’Ingoboka itagihagije ukurikije uko igiciro cy’ubuzima gisigaye kimeze, nk’abagize inteko ishinga amategeko n’ahandi hirya no hino tugera iki kibazo barakidutumye kandi twakigejeje ku nzego zibishinzwe naho turizera tudashidikanya ko kizakomeza kuganirwaho kandi kizashakirwa igisubizo.”
Umuhango wo Kwibuka wabereye i Runda wasize hibutswe amateka y’agahinda y’abiciwe i Gihara, unagaragaza ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kwita ku barokotse Jenoside, hakiri ibibazo by’imibereho bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo bikemurwe burundu. Kwibuka bikomeza kuba umwanya wo kuzirikana amateka, gusigasira ukuri no gukomeza urugendo rwo kubaka ejo hazaza hatarangwamo amacakubiri.
Honorable Depite Nyabyenda Damien yahumurije abarokotse ku bibazo bimwe bagura nabyo bizabonerwa ibisubizo
Dr Sylvere Nahayo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi
Bwana Innocent Nshogoza, Perezida wa IBUKA mu murenge wa Runda
Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango
Abitabiriye uyu muhango babanje kumva amateka y’ibyabereye kuri Nyabarongo
Bamwe mu bagize inama njyanama y’akarere ka Kamonyi bitabiriye uyu muhango









