Imibare mishya igaragaza ko indwara ya malariya mu Rwanda iri kugenda igabanuka, aho muri 2024-2025 habaruwe abarwayi basaga 1,131,314, mu mwaka wakurikiyeho muri 2025 kugeza muri Werurwe 2026 ho umubare waragabanutse ugera ku 928,616.
Mu turere twagaragayemo Malaria nyinshi hagati ya Nyakanga 2025 na Werurwe 2026, Akarere ka Gisagara kari ku isonga n’abarwayi 216,350, kagakurikirwa na Gasabo ifite abarwayi 98,077. Icyakora, ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) muri Werurwe 2026 bwagaragaje ihinduka, aho Akarere ka Ngoma kari gafite abarwayi 5,839, kagakurikirwa na Kayonza yari ifite abarwayi 5,709 muri uko kwezi.
Iyi mibare igaragaza ko ingamba zo kurwanya malariya, zirimo gutera imiti yica imibu mu nzu ndetse n’izindi gahunda z’ubwirinzi, zitangiye gutanga umusaruro. Ubuyobozi bukavuga ko izo ngamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa neza, bishobora gutuma intego yo kugabanya malariya ku kigero cya 70% muri 2030 igerwaho.
Abaturage na bo bemeza ko hari impinduka zigaragara. Dusabe Fatuma, umwe mu batuye mu gace katewe imiti, yagaragaje uko ubuzima bwahindutse nyuma yo gutererwa umuti urwanya imibu. Yagize ati: “Nkimukira hano twese twahoraga turwaye, ariko aho gahunda yo kuduterera umuti yaziye dushobora kumara umwaka ntawurwaye malariya. Baragutereye umuti ntaho uhurira na malariya.”
Nubwo hari bamwe bagaragaza impungenge ku ngaruka z’iyo miti, Dusabe ahamya ko nta kibazo itera, ndetse agashishikariza abaturage kuyakira no gukorana n’abajyanama b’ubuzima. Yagize ati: “Uyu muti nta kibazo rwose, mfite abana barwara am’aleliji, ariko nabo ntacyo ubatwara. Icyo nabwira abantu, nuko bareka abajyanama b’ubuzima bakabaterera iyi miti kuko irafasha, kuko uretse kwica imibu yica n’utundi dukoko.”

Ubuyobozi bwa RBC na bwo bushimangira ko guterera imiti mu nzu ari imwe mu ngamba zitanga umusaruro ufatika. HABANABAKIZE Epaphrodite, ushinzwe ubwirinzi bwa malariya muri RBC, yavuze ko aho iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa neza igabanya ubwandu ku kigero kirenga 90%. Yagize ati: “Ahantu henshi iyo duteye umuti neza, bigabanyaho birenga 90% byo kwandura iyi ndwara. Gisagara iri mu turere twari dufite abarwayi benshi bagera 67,000 mu Ukwakira, ariko uyu munsi yagabanyutseho hejuru ya 80%. Muri iyi gahunda ku rwego rw’igihugu tuzatera mu mirenge 96.”
Uretse gutera imiti, inzitiramibu na zo zikomeje gutangwa ku bwinshi mu baturage, aho hamaze gutangwa izisaga miliyoni, ndetse hakaba hari izindi ziteganyijwe gutangwa mu rwego rwo kurushaho gukaza ingamba zo kurinda abaturage iyi ndwara iterwa n’imibu.









