Abanyamakuru bahuguwe ku ngaruka z’ikinyabutabire cya melikire n’imicungire y’imyanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) ku bufatanye na EnviroServe cyahuye n’abanyamakuru ku wa 29 Mata 2026, mu mahugurwa yabaye igikorwa cy’ingenzi mu guteza imbere ubukangurambaga ku bibazo bituruka ku myanda, cyane cyane mercury n’ibindi binyabutabire bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.

Intego nyamukuru y’aya mahugurwa yari ukwagura ubumenyi bw’abanyamakuru kugira ngo itangazamakuru rigire uruhare rukomeye mu kwigisha abaturage no kubashishikariza kwitabira imicungire inoze y’imyanda mu Rwanda.

Umukozi ushinzwe uburezi ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, NGIRABAKUNZI Octavia, yabwiye abanyamakuru ko ikibazo cy’imyanda gifite ubukana buteye ubwoba, aho avuga ko abantu bagomba guhindura uko babona iki kibazo.

Yagize ati: “Hari imyanda igihe cyose ihuye n’ibindi bintu byo mubidukikije n’ibinyabuzima bishobora guteza akaga. Ibi bigira uruhare mu kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima, no mu geteza imihindagurikire y’ibihe. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo igeze mu mubiri w’umuntu byangiza imitekerereze ye ndetse igatera na cancer.”

Ngirabakunzi yongereyeho ko ibisubizo bihari, harimo gukoresha uburyo bwa Recycling, aho imyanda ikorwamo ibindi bikoresho binyuze mu nganda. Agasaba abakora mu bikorwa bijyanye  n’imyanda kwirinda muri ibyo bikorwa byabo umunsi kuwundi.

Ati: “Dukanguri abantu bakora mubikorwa bijyanye no gukusanya imyanda no kuyitunganya ko bagomba kwirinda, bakabijyamo bambaye imyambaro y’ubwirinzi kugirango umubiri we utaza kugirwaho ingaruka n’iyi myanda.”

Umukozi ushinzwe uburezi ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, NGIRABAKUNZI Octavia

EnviroServe: Igisubizo gihari kuri iyi myanda

Umuyobozi w’uruganda EnviroServe, Olivier MBERA, yagaragaje ko uru ruganda rukorera hirya no hino mu Rwanda, rugafasha abaturage aho bari hose mu gukusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga byashaje kugira ngo bitangiza abantu n’ibidukikije.

Yagize ati: “Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga birimo amoko atandukanye, ariko ubwo dukunze kubona n’amaterefone, televisiyo, amapasi kandi ibyo byose harimo mercury, niyo mpamvu rero hirya no hino tuhafite amakusanyirizo ahurizwamo ibi bikoresho byashaje kugira ngo bitangiza ibidukikije, ikindi kandi turabigura, rero batwegera tukabafasha.”

Uruganda rwa EnviroServe, ruherereye mu karere ka Bugesera, rwatangiye ibikorwa mu 2018. Kugeza ubu, rwamazeho gukusanya imyanda irenze toni ibihumbi 8, mu gihe 22.3% by’imyanda bakusanya ibyazwa umusaruro bigakorwamo ibindi bikoresho bifite agaciro.

Umuyobozi w’uruganda EnviroServe, Olivier MBERA

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije muri REMA, Beatha AKIMPAYE, yibutsa ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite agaciro mu buzima bwa buri munsi, ariko ko iyo bishaje bishobora kuba inzitizi ku bidukikije n’ubuzima bw’abaturage iyo bititaweho.

Ati: “Ati hari imyanda y’ubwoko bwinshi, harimo n’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga biba byarashaje. iyi rero tugomba kuyiha agaciro tukamenya uko tuyitwaraho kugirango idahinduka uburozi hanyuma ikangiza ubuzima bwacu.”

Akimpaye yasabye buri wese ufite ibikoresho byashaje kwegera amakusanyirizo ya EnviroServe, aho bazafashwa mu buryo bwiza.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije muri REMA, Beatha AKIMPAYE

REMA ishimira itangazamakuru ku  gukomeza kuba inkingi mu guteza imbere igihugu gifite ibidukikije bifite umutekano, kuko nta muntu n’umwe ushobora kugira inyungu igihe ibidukikije byangiritse.

  • Related Posts

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Former France international and Manchester United star Patrice Evra has joined Rwanda’s 21st Kwita Izina ceremony, where he named one of 22 baby mountain gorillas “Umuganura”, adding his voice to…

    Read More
    Tree-Planting Program in Schools Launched to Fight Malnutrition and Protect the Environment

    In an effort to tackle malnutrition and address the effects of climate change, the Government of Rwanda, in partnership with UNICEF Rwanda, One Acre Fund, and various other organizations, has…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    What a month’s salary buys at the pump across the G20

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Bread, The story behind the Loaf on our table

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé

    Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé