Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) ku bufatanye na EnviroServe cyahuye n’abanyamakuru ku wa 29 Mata 2026, mu mahugurwa yabaye igikorwa cy’ingenzi mu guteza imbere ubukangurambaga ku bibazo bituruka ku myanda, cyane cyane mercury n’ibindi binyabutabire bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.
Intego nyamukuru y’aya mahugurwa yari ukwagura ubumenyi bw’abanyamakuru kugira ngo itangazamakuru rigire uruhare rukomeye mu kwigisha abaturage no kubashishikariza kwitabira imicungire inoze y’imyanda mu Rwanda.
Umukozi ushinzwe uburezi ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, NGIRABAKUNZI Octavia, yabwiye abanyamakuru ko ikibazo cy’imyanda gifite ubukana buteye ubwoba, aho avuga ko abantu bagomba guhindura uko babona iki kibazo.
Yagize ati: “Hari imyanda igihe cyose ihuye n’ibindi bintu byo mubidukikije n’ibinyabuzima bishobora guteza akaga. Ibi bigira uruhare mu kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima, no mu geteza imihindagurikire y’ibihe. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo igeze mu mubiri w’umuntu byangiza imitekerereze ye ndetse igatera na cancer.”
Ngirabakunzi yongereyeho ko ibisubizo bihari, harimo gukoresha uburyo bwa Recycling, aho imyanda ikorwamo ibindi bikoresho binyuze mu nganda. Agasaba abakora mu bikorwa bijyanye n’imyanda kwirinda muri ibyo bikorwa byabo umunsi kuwundi.
Ati: “Dukanguri abantu bakora mubikorwa bijyanye no gukusanya imyanda no kuyitunganya ko bagomba kwirinda, bakabijyamo bambaye imyambaro y’ubwirinzi kugirango umubiri we utaza kugirwaho ingaruka n’iyi myanda.”

EnviroServe: Igisubizo gihari kuri iyi myanda
Umuyobozi w’uruganda EnviroServe, Olivier MBERA, yagaragaje ko uru ruganda rukorera hirya no hino mu Rwanda, rugafasha abaturage aho bari hose mu gukusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga byashaje kugira ngo bitangiza abantu n’ibidukikije.
Yagize ati: “Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga birimo amoko atandukanye, ariko ubwo dukunze kubona n’amaterefone, televisiyo, amapasi kandi ibyo byose harimo mercury, niyo mpamvu rero hirya no hino tuhafite amakusanyirizo ahurizwamo ibi bikoresho byashaje kugira ngo bitangiza ibidukikije, ikindi kandi turabigura, rero batwegera tukabafasha.”
Uruganda rwa EnviroServe, ruherereye mu karere ka Bugesera, rwatangiye ibikorwa mu 2018. Kugeza ubu, rwamazeho gukusanya imyanda irenze toni ibihumbi 8, mu gihe 22.3% by’imyanda bakusanya ibyazwa umusaruro bigakorwamo ibindi bikoresho bifite agaciro.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije muri REMA, Beatha AKIMPAYE, yibutsa ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite agaciro mu buzima bwa buri munsi, ariko ko iyo bishaje bishobora kuba inzitizi ku bidukikije n’ubuzima bw’abaturage iyo bititaweho.
Ati: “Ati hari imyanda y’ubwoko bwinshi, harimo n’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga biba byarashaje. iyi rero tugomba kuyiha agaciro tukamenya uko tuyitwaraho kugirango idahinduka uburozi hanyuma ikangiza ubuzima bwacu.”
Akimpaye yasabye buri wese ufite ibikoresho byashaje kwegera amakusanyirizo ya EnviroServe, aho bazafashwa mu buryo bwiza.

REMA ishimira itangazamakuru ku gukomeza kuba inkingi mu guteza imbere igihugu gifite ibidukikije bifite umutekano, kuko nta muntu n’umwe ushobora kugira inyungu igihe ibidukikije byangiritse.








