Ihuriro rihuza urubyiruko rufite udushya mu buhinzi n’ikoranabuhanga, AYuTe Africa Challenge Rwanda 2026, ryasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane muri Camp Kigali, aho abashoramari bato batanu bageze ku cyiciro cya nyuma bamuritse ibisubizo byabo bigamije guhindura ubuhinzi mu Rwanda.
Mu gusoza iri rushanwa ritegurwa na Heifer International, ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abandi bafite aho bahuriye n’uru rwego.
Mu ijambo rye, Minisitiri Ndabamenye yagaragaje ko Leta izakomeza gushyigikira uru rubyiruko, cyane cyane mu kubahuza n’abafatanyabikorwa batuma ibitekerezo byabo bigera ku isoko rinini.
Ati: “Icyo tugiye gukomeza gukora ni ukubahuza n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye kuko ibitekerezo byabo bigana kuri businesi, uburyo bwo gushaka amafaranga ndetse no gutera imbere,”
Yongeyeho ati: “Ibi bisaba ko bazakomeza gukenera inkunga zo mu buryo bubiri harimo inkunga z’ubumenyi ari naho tuzabafasha kubashakira abantu babahugura… ariko ni ukubinoza kugirango ibyatangiye bidahagarara ahubwo bizagire indi ntera.”
Iri rushanwa ryatangiye ryitabiriwe n’abarenga 1,200 baturutse hirya no hino mu gihugu, nyuma y’ikorwa ry’isesengura hakatoranywamo 12 bajyanwe mu mwiherero w’iminsi itanu wabahaye ubumenyi mu guteza imbere imishinga yabo no kuyitegura gushorwamo imari.
Umuyobozi Mukuru wa Heifer International Rwanda, Madamu Verena Ruzibuka, yashimangiye ko uru rubyiruko ari ingenzi mu guhindura ubuhinzi.
Ati: “Uyu munsi twumvise imishinga y’abashoramari bato batanu mu ikoranabuhanga rishingiye ku buhinzi bahatanira miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda. Twemera ko impinduka mu buhinzi zitagerwaho hatabayeho uruhare rw’urubyiruko no gukoresha ikoranabuhanga, ari nayo mpamvu dukomeje kubashyigikira no kubafasha gukura.”
Yongeyeho ko uru rubuga rudafasha gusa abatsinze, ahubwo rutanga amahirwe ku bandi bafite ibitekerezo bishya byo kubigaragaza, kubinoza no kubibyaza umusaruro.
Muri iri rushanwa, Mutoni Goodluck, washinze akanayobora ikigo Goodness of God, yegukanye igihembo cya mbere cya miliyoni 30 Frw. Ikigo cye gikora amavuta yo kwita ku musatsi avuye ku bimera birimo ibitunguru, tangawizi na tungurusumu.
Mu kiganiro n’umunyamakuru, yavuze ko iki gihembo kigiye kumufasha kwagura ibikorwa bye:
Ati: “Iki gihembo kigiye gutuma twongera imbaraga mu bikorwa byacu, twongere abakozi n’umubare w’abahinzi dukorana nabo kuko twajyaga tubona isoko ariko tukabura ubushobozi bwo kurihaza.”
Muyombano Happy Axel wo muri Ampere Vision waje ku mwanya wa gatatu yahembwe miliyoni 15 Frw. Umushinga we ukoresha drones mu gutera imiti ku bihingwa, bikaba bifasha abahinzi kurinda imyaka no kugabanya igihombo.
Yagaragaje ko ikibazo gikomeye bari bafite ari ubushobozi buke bw’ibikoresho:
Ati: “Twari dufite drone imwe gusa, ariko ubu tugiye kongera umubare ugere nibura kuri enye mbere y’uko uyu mwaka urangira, kugira ngo tugere ku bahinzi benshi hirya no hino mu gihugu.”
Iyi gahunda igamije guteza imbere ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga mu buhinzi, harimo kongera umusaruro, gufasha abahinzi kubona isoko, kugabanya igihombo nyuma y’isarura no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku makuru (data-driven agriculture).
Abateguye iri rushanwa bavuga ko uretse guhatanira ibihembo, ari n’urubuga ruhuza aba banyamishinga n’abashoramari, abafatanyabikorwa ndetse n’abafata ibyemezo, bigafasha guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu buryo burambye.
Iherezo ry’iri rushanwa rishimangira ko urubyiruko rufite udushya rufite uruhare runini mu guhindura ubuhinzi bw’u Rwanda, cyane cyane mu gihe isi igana ku gukoresha ikoranabuhanga mu kongera umusaruro no kurengera ibidukikije.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 1,200 rufite imyaka hagati ya 18 na 35, aho 12 muri bo batoranyijwe bajyanwa mu mwiherero w’iminsi itanu wabahaye ubumenyi mu guteza imbere imishinga yabo. Muri aba, hatowe batanu bageze ku cyiciro cya nyuma, bahatanira igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 65, cyiyongereye ugereranyije na miliyoni 50 zatanzwe mu mwaka wa 2025.
Dr Telesphore Ndabamenye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yijeje urubyiruko rufite udushya ko Leta izarufasha kurushaho kwagura imishinga yarwo
Verena Ruzibuka, Umuyobozi Mukuru wa Heifer International Rwanda, ashimangira ko uruhare rw’urubyiruko n’ikoranabuhanga ari ingenzi mu guhindura ubuhinzi.
Mutoni Goodluck, washinze Goodness of God, wegukanye igihembo cya mbere cya miliyoni 30 Frw nyuma yo kugaragaza umushinga w’amavuta y’umusatsi akomoka ku bimera.
Isidole NIYIGIRIMPUHWE wa Techplus Trust Ltd yaje ku mwanya wa kabiri yegukana Miliyoni 20
Muyombano Happy Axel wa Ampere Vision, wegukanye umwanya wa kabiri
Abashoramari bato batanu bageze ku cyiciro cya nyuma, bamuritse ibisubizo byabo bigamije guhindura ubuhinzi mu Rwanda.


Igikorwa cyahuje abayobozi, abashoramari n’urubyiruko rufite udushya mu buhinzi cyabereye muri Camp Kigali











