FERWAFA yiyemeje gushyigikira Infantino mu matora yuzayobora FIFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko rizashyigikira Gianni Infantino mu matora ataha y’uyobora FIFA ateganyijwe tariki ya 18 Werurwe 2027. Aya matora azabera i Rabat muri Morocco, mu Nama y’Inteko Rusange ya FIFA.

Ibi byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, wavuze ko mu gihe Gianni Infantino amaze ayobora FIFA kuva mu 2016, umupira w’amaguru wageze ku rwego rushimishije, haba mu mikorere igaragaramo umucyo no mu kwagura amahirwe ku bihugu byose byitabiriye siporo

Yagize ati, “Mu buyobozi bwa Infantino, umupira w’amaguru wateye imbere kandi ntihagira uhezwa. Turizera ko gukomeza icyerekezo cye bizafasha gukemura ibibazo bikigaragara muri siporo ku rwego mpuzamahanga.”

FERWAFA ivuga ko ifitiye icyizere ko mu gihe Gianni Infantino yakomeza kuyobora FIFA, hazakomeza kubaho iterambere rirambye ry’umupira w’amaguru ku isi, by’umwihariko mu guteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Iyi myanzuro ije ikurikira indi yafashwe n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, yamaze gutangaza ko azashyigikira Infantino muri aya matora. Ibi bikaba bishimangira amahirwe menshi afite yo kongera gutorerwa kuyobora FIFA.

Gianni Infantino, w’imyaka 56, yatangiye kuyobora FIFA mu 2016, ndetse yongeye gutorerwa kuyiyobora mu 2023, mu matora yabereye mu Rwanda, yahuriranye n’Inteko Rusange ya 73 ya FIFA. Kugeza ubu, ari mu bayobozi bafite amahirwe menshi yo gukomeza kuyobora uru rwego rukomeye ku isi mu mupira w’amaguru.

Related Posts

First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

First Lady Jeannette Kagame has officially inaugurated Imbuto Hub in Bugesera District, a modern youth development centre designed to provide young people with skills, opportunities, and a supportive environment to…

Read More
From Underdogs to the Final: Spain’s remarkable World Cup journey

Sixteen years after lifting their only World Cup trophy, Spain are back in the final and they got there the hard way. La Roja’s road to Sunday’s showpiece at MetLife…

Read More

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

From farm to bottle: Youth-led Company adds value to Pineapples, creates jobs and markets for farmers in Rwanda

From farm to bottle: Youth-led Company adds value to Pineapples, creates jobs and markets for farmers in Rwanda

First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

First Lady Jeannette Kagame inaugurates Imbuto Hub to empower youth and shape Rwanda’s future

Kagame calls on FPR Members to focus on Solutions, Responsibility and Long-term development

Kagame calls on FPR Members to focus on Solutions, Responsibility and Long-term development

From Underdogs to the Final: Spain’s remarkable World Cup journey

From Underdogs to the Final: Spain’s remarkable World Cup journey

President Kagame mourns former Qatari Emir, hails his lasting legacy

President Kagame mourns former Qatari Emir, hails his lasting legacy

Rwanda’s inflation surges to 13.6%, Highest reading in years, as housing and transport costs bite

Rwanda’s inflation surges to 13.6%, Highest reading in years, as housing and transport costs bite