Abagana serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe biyongereyeho 9% mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Rwanda Biomedical Centre (RBC), kiratangaza ko umubare w’abitabira serivisi zo kwivuza indwara zo mu mutwe wiyongereyeho 9% hagati ya 2021 na 2025, mu gihe n’abagaragaza ibimenyetso by’izi ndwara nabo bagenda biyongera.

Imibare yashyizwe ahagaragara igaragaza ko mu 2025, abantu barenga ibihumbi 52 basuzumwe bagasanganwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bavuye ku bihumbi hafi 34 byabaruwe mu 2021.

RBC ishimangira ko kwisuzumisha hakiri kare ari ingenzi mu kurinda ubuzima bwo mu mutwe, isaba Abanyarwanda bose kujya bagana izo serivisi badatinya nkuko bisobanurwa na Anne Marie Bamukunde, umukozi wa RBC ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe.

Ati: “Turashishikariza abantu kwisuzumisha hakiri kare, kuko bituma bafashwa vuba kandi bikarinda ko ikibazo gikura kikagera ku rwego rukomeye,”

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko indwara zo mu mutwe zituruka ku mpamvu zitandukanye, zirimo ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi, ihungabana, ibikomere byo ku mutima n’ibindi bibazo by’imibereho. Dr. Rukundo Arthur Muremagingo, ni inzobere mu buzima bwo mu mutwe.

Ati: “Indwara zo mu mutwe zishobora guterwa n’ihungabana, ibibazo by’imibereho ndetse n’ibikomere byo ku mutima umuntu aba yaranyuzemo,”

Bamwe mu baturage bamaze kugana serivisi zo kwisuzumisha bavuga ko byabahinduye ubuzima, kuko byabafashije kumenya uko bahagaze no kubona ubufasha.

Tuyizere David, umwe mu bamaze kwivuza ati: “Kwisuzumisha byamfashije kumenya ikibazo nari mfite no kubona ubufasha. Ubu numva meze neza kurushaho,”

Icyakora, hari abakigaragaza icyuho mu makuru ajyanye n’ubu buvuzi nkuko bivugwa na Uhoziryazi Théogène, umwe mu baturage. Ati:“Ntabwo ndagana izo serivisi kuko nta makuru ahagije mfite ku buzima bwo mu mutwe,”

Imibare ya RBC igaragaza ko indwara y’agahinda gakabije (depression) n’igicuri ari zo ziza imbere mu gutera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Zihariye hafi 26% by’abantu bakuru, mu gihe ku rubyiruko zigaragara ku kigero cya 17%.

Ku rwego rw’isi, imibare y’indwara zo mu mutwe iri munsi gato ugereranyije n’ivugwa mu Rwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, (OMS), rigaragaza ko ku isi hose abantu barenga miliyoni 280 bafite indwara y’agahinda gakabije, bangana na hafi 4% by’abayituye.

Ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 19, nibura umwe muri barindwi aba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, bingana na hafi 14%.

Iyo mibare igaragaza ko nubwo ikibazo cy’indwara zo mu mutwe ari rusange ku isi, uko kigaragara n’uko gipimwa bishobora gutandukana bitewe n’uburyo ibihugu bipima cyangwa byakira abarwayi bagana serivisi z’ubuvuzi.

  • Related Posts

    Rwamagana: Two teenage sisters who gave birth at home are crying out for justice.

    The story of two teenage sisters who gave birth at home while still minors in Imanzi Village, Kabare Cell, Muhazi Sector, went viral on X last week after it was…

    Read More
    Kenya’s secret Ebola deal with the U.S. sparks anger among Doctors

    Kenya has agreed to let the United States build an Ebola quarantine facility on its soil. The country’s doctors are angry. The government says it made the right call. And…

    Read More

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    Rwamagana: Two teenage sisters who gave birth at home are crying out for justice.

    Rwamagana: Two teenage sisters who gave birth at home are crying out for justice.

    Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

    Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

    GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

    GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

    Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

    Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

    Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

    Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

    Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

    Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration