Ibihumbi by’abaturage baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bitabiriye urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe i Nyanza ya Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bwa Loni (MINUAR).
Uru rugendo rwatangiriye ahahoze Ishuri rya ETO Kicukiro, rwasorejwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho abitabiriye bunamiye inzirakarengane ziharuhukiye.
Mu 1994, Abatutsi benshi bahungiye muri ETO bizeye uburinzi bw’Ingabo za MINUAR zari zihari, ariko ku wa 11 Mata batereranwa, basigara mu maboko y’Interahamwe n’abasirikare babajyanye ku musozi wa Nyanza aho biciwe urw’agashinyaguro.
Uyu munsi ukaba ukomeza kwibutswa buri mwaka nk’ikimenyetso cy’ubugome n’akagambane byakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko tariki ya 11 Mata ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko wibutsa uburyo Abatutsi bagambaniwe n’Umuryango Mpuzamahanga wari ufite inshingano zo kubarinda.
Ati “Uyu mugoroba kandi ni umunsi mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda hose tuzirikana uburyo Abatutsi bo mu Rwanda bagambaniwe, bagasigwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zije hano zije kurinda amahoro.”
Yakomeje ashimangira ko Umusozi wa Nyanza ya Kicukiro ari ahantu hihariye mu mateka y’igihugu, kubera amaraso menshi yahamenekeye.
Ati “Uyu musozi uruhukiyemo abacu benshi barimo abiciwe hano n’ahandi mu Mujyi wa Kigali, bahashyinguye mu cyubahiro. Uyu mugoroba turabazirikana, turazirikana inzira banyuzemo, turazirikana akagambane bagiriwe, turazikana ubugome bagiriwe, tuzirikana ko bambuwe ubuzima bazira ko ari Abatutsi.”
Perezida wa IBUKA, Dr Philibert Gakwenzire, yagarutse ku ruhare rw’Ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR, avuga ko zari zifite ubushobozi bwo kurinda Abatutsi bari bahungiye muri ETO ariko ntizabikora.
Ati “Uretse n’ibyo bari bafite n’ubushobozi bwo kubuza Leta y’u Rwanda gukomeza kwica. Ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR zasize Abatutsi bari muri ETO, bazi neza ko bagiye kwicwa kuko bari bafite amakuru ahagije ku mugambi wa Jenoside yakorerwaga Abatutsi.”
Yakomeje avuga ko abazize Jenoside bashyinguye i Nyanza ya Kicukiro bishwe bazira politiki mbi yari igamije kurimbura Abatutsi.
Ati “Ntibari bafite kivurira, ahubwo bicwaga n’abakabaye babarindira umutekano. Ingabo z’Inkotanyi ni zo zaje zikagoboka, zirabatabara.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye uruhare rw’amahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko yari azi neza ibiri kuba ariko ntigire icyo akora.
Ati “Mu 1994 Jenoside irimo iraba mu Rwanda, imiborogo iri hose, Umuryango w’Abibumbye washyiriweho kurwanya ubwicanyi nk’ubwo ariko ibihugu byicaye i New York mu Kanama k’umutekano byumvise ko ari ngombwa kuvana n’abasirikare bari bahari ngo bagende kubera ko u Bubiligi bwari bwabashyizeho igitutu.”
Yakomeje anenga imyitwarire y’u Bubiligi nyuma y’iyicwa ry’abasirikare 10 barindaga Agathe Uwiringiyimana, avuga ko icyo gihugu cyahisemo gukura ingabo zacyo mu Rwanda aho gukomeza kurinda abasivile bari mu kaga.
Ati “Amahanga afite Loni, amahanga afite Akanama k’Umutekano, ayo makuru barayabonye, ntacyo bayakozeho.”
Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe i Nyanza ya Kicukiro, bikomeza kwerekana amateka ashaririye yo gutereranwa n’amahanga ndetse n’ingaruka zabyo ku buzima bw’Abatutsi.
Ni isomo rikomeye ku Isi yose, rishimangira ko kwirengagiza akarengane bishobora kuvamo ibyago bikomeye. Ku Banyarwanda, ni umwanya wo gukomeza kuzirikana ababo bazize Jenoside, no kongera imbaraga mu guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe

Perezida wa IBUKA Dr Gakwenzire Philbert

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel










