Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru mu Burundi yapfiriye ku nzira

Amakuru aturuka mu burundi avuga ko Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru mu Burundi Gaby Bugaga, yasanzwe ku muryango mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata 2026 yapfuye, ndetse akaba yapfuye urupfu rw’amayobera.

​Mu masaha ya saa mbiri z’igitondo cy’uyu munsi, abaturage mu gace ka Kivoga mu mujyi wa Bujumbura babonye imodoka iparitse mu ishyamba ry’imikindo hafi y’umuhanda, bagiye kureba basangamo umugabo wapfuye. Abazwi uyu mugabo bahise bamenya ko ari Minisitiri Bugaga, batabaza inzego z’umutekano kugira ngo zitangire iperereza hamenyekane icyatwaye ubuzima bw’uyu muyobozi.

​Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi, Jerome Niyonzima, yemeje urupfu rwa Minisitiri Bugaga ariko ntiyagira andi makuru atangaza. Inzego z’umutekano zirimo abasirikare n’abapolisi bageze aho Minisitiri Bugaga apfiriye, imbangukiragutabara na yo yahageze kugira ngo itware umurambo we mu bitaro.

​Amakuru yavuye mu iperereza ry’ibanze yemeza ko mbeere y’uko Minisitiri Bugaga apfa, atari kumwe n’abashinzwe kumurindira umutekano, ibyo bikaba bishimangira ko ubuzima bwe bwari mu kaga.

​Bugaga yamenyekanye cyane mu gihe yari umunyamakuru w’itangazamakuru ry’igihugu RTNB. Yakozeyo imirimo mu nzego z’Inama ya Sena no muri Komisiyo ishinzwe amatora. Mu ntangiriro za Kanama 2025 ni bwo Bugaga yagizwe Minisitiri w’Itumanaho.”

Related Posts

Rwanda will not tolerate deaths for profit – President Kagame

President Paul Kagame has warned that Rwanda will not tolerate a situation in which citizens lose their lives because of the interests of industrialists, stressing that protecting human life must…

Read More
Nation bids farewell to Senator Donatille Mukabalisa in Solemn Parliamentary Ceremony

National leaders, dignitaries, family and friends gathered at the Parliamentary Building on Friday, 7 August 2026, to pay their final respects to the late Senator Honourable Donatille Mukabalisa, honouring a…

Read More

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

Rwanda’s cost of living pressure deepens as inflation hits 15.9%

What a month’s salary buys at the pump across the G20

What a month’s salary buys at the pump across the G20

Bread, The story behind the Loaf on our table

Bread, The story behind the Loaf on our table

Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

Soybeans, A small bean with a big role in feeding the world

Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

Patrice Evra names Baby Gorilla “Umuganura” as Rwanda’s Kwita Izina celebrates 22 new Gorillas

Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé

Rayonsports head to Cameroon for CAF Confederation Cup battle against Panthère Sportive du Ndé