Kuri uyu wa 13 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero habereye umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, aho hibutswe abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazize ubutwari bwabo bwo kurwanya ingoma y’igitugu n’ingengabitekerezo yayo.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abanyapolitiki ndetse n’imiryango yabuze ababo, bose bahuriye ku musozi wa Rebero mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abo bagize uruhare rukomeye mu kurengera ukuri n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu ijambo rye, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagarutse ku kamaro k’amahame remezo igihugu cyiyemeje kubakiraho ejo hazaza, ashimangira ko Itegeko Nshinga ari inkingi y’ingenzi mu gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Yibukije ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari urugamba rukomeje rusaba uruhare rwa buri Munyarwanda, anashimangira ko ubumwe ari bwo shingiro ry’iterambere rirambye.
Yakomeje asobanura ko iri tegeko rinashyira imbere guca burundu ivangura n’amacakubiri, no guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda nk’inkingi y’iterambere rirambye.
Perezida wa Sena yanongeye kwibutsa ko urugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside rukomeje, asaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kuyirwanya.
Yagize ati: “Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ntibizahagarara, igihe cyose izaba itararandukana n’imizi yayo, birasaba rero uruhare rwa buri wese kandi tuzabishobozwa no gukomera ku mahitamo yacu nk’igihugu”
Ati: “Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda twitoreye biciye muri referandumu rikubiyemo amahame remezo igihugu cyacu kiyemeje kugenderaho, harimo ihame ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.”
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda (NFPO), Dr. Habineza Frank, yagaragaje ko politiki y’u Rwanda ishingiye ku bufatanye n’ubwuzuzanye hagati y’imitwe ya politiki, aho abatavuga rumwe na Leta batayirwanya mu buryo bwo gusenya ahubwo bagira uruhare mu gutanga ibisubizo ku bibazo by’igihugu.
Yagize ati: “Opozisiyo mu Rwanda si ukurwana cyangwa kwangiza ibyo abantu bagezeho biyubaka nyuma y’imyaka 32 tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Opozisiyo yacu ni ugutanga ibitekerezo, ni ugushaka ibisubizo ku bibazo bigihari kandi tukabikora tuzirikana ko turi mu Rwanda rwagize amateka ya politiki mabi yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi. Opozisiyo yacu igomba kubaha ibyo abantu bemeranyijweho nk’amahame remezo buri wese agomba kugenderaho no kurinda kuko adufasha gukomera kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Yakomeje agaragaza ko Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki rishyigikiye ubuyobozi bw’igihugu kandi ridateze kwemera icyasubiza inyuma u Rwanda, anasaba Abanyarwanda bakiri mu buhungiro gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu. Yagize ati: “Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rirasaba Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo n’ahandi ku Isi kwitandukanya n’ababagize ingwate, banga gutaha kubera ibyaha basize bakoze mu Rwanda birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi. Nibatahe kuko mu Rwanda ari amahoro.”
Dr. Habineza Frank yanibukije ko abanyapolitiki bibukwa kuri uyu munsi bishwe bazira indangagaciro nziza n’ubutwari bagaragaje. Ati: “Abanyepolitiki twibuka uyu munsi bishwe bazira ubutwari bwabo bwo kurwanya ingoma y’igitugu no kwanga akarengane. Babikoze baharanira ko Igihugu kirangwa n’imiyoborere iha agaciro Abanyarwanda bose, nta vangura.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko tariki ya 13 Mata ifite ubusobanuro bwihariye mu mateka y’u Rwanda, cyane cyane mu rugendo rwo kubohora igihugu no kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Yagize ati: “Ni umunsi wahariwe guha umwihariko ibikorwa by’Indacyemwa, bikomeye, bya gitwari, by’abanyepolitiki banze gutatira igihango bari bafitanye n’u Rwanda, bitandukanya na Leta ngome ya Juvénal Habyarimana n’abambari be bateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje agaragaza ko kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside ari gihamya y’uko u Rwanda rufite politiki idaheza mu kuzirikana abayigizemo uruhare bose. Ati: “Birerekana ko u Rwanda rufite politiki yo kwibuka, izirikana ibyiciro byose byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo hibukwa bamwe ngo hibagirane abandi nk’uko abanzi b’u Rwanda bahimba ibinyoma nk’ibyo bakabikwiza, bikaba byayobya abato. Nta muntu n’umwe wakoze icyiza muri Jenoside yakorewe Abatutsi wibagirana. Ni yo mpamvu buri mwaka hakorwa ubushakashatsi ku babaye abarinzi b’Igihango n’abashobora kubabo muri iki gihe, bagahabwa umwanya wihariye n’ishimwe ribakwiye.”
By’umwihariko, urubyiruko rwongeye kwibutswa inshingano zarwo mu kubungabunga amateka no guhangana n’abagerageza kuyapfobya, rwubaka ejo hazaza h’u Rwanda rushingiye ku kuri, ubumwe n’indangagaciro nziza.
Kuva mu mwaka wa 2006, Tariki 13 Mata buri mwaka, ni umunsi wo gusoza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ukaba umunsi uhuzwa no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, bazira kwitandukanya na Politiki mbi yabibaga urwango, akarengane n’amacakubiri, kugeza ubwo ibyo bitekerezo byabo byari bigamije gushyira imbere ukuri babizize
Kugeza ubu Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruruhukiyemo rimibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igera ku 14,400.
Dr François Xavier Kalinda, Perezida wa SENA yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Madamu Gertrude Kazarwa
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Madamu Domitilla Mukantaganzwa nawe yunamiye inzirakarengane ziruhukiye ku i Rebero
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva nawe yunamiye Inzirakarengane ziruhukiye ku i Rebero
Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert nawe yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi
General Mubarakh Muganga, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda nawe yitabiriye uyu muhango

IGP Felix Namuhoranye, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda nawe yunamiye inzirakarengane ziruhukiye ku i Rebero
Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene

Honorable Dr Frank Habineza na Amb. Christophe Bazivamo nabo ni bamwe mu banyepolitiki bitabiriye uyu muhango








