Amakuru aturuka mu burundi avuga ko Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru mu Burundi Gaby Bugaga, yasanzwe ku muryango mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata 2026 yapfuye, ndetse akaba yapfuye urupfu rw’amayobera.
Mu masaha ya saa mbiri z’igitondo cy’uyu munsi, abaturage mu gace ka Kivoga mu mujyi wa Bujumbura babonye imodoka iparitse mu ishyamba ry’imikindo hafi y’umuhanda, bagiye kureba basangamo umugabo wapfuye. Abazwi uyu mugabo bahise bamenya ko ari Minisitiri Bugaga, batabaza inzego z’umutekano kugira ngo zitangire iperereza hamenyekane icyatwaye ubuzima bw’uyu muyobozi.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi, Jerome Niyonzima, yemeje urupfu rwa Minisitiri Bugaga ariko ntiyagira andi makuru atangaza. Inzego z’umutekano zirimo abasirikare n’abapolisi bageze aho Minisitiri Bugaga apfiriye, imbangukiragutabara na yo yahageze kugira ngo itware umurambo we mu bitaro.
Amakuru yavuye mu iperereza ry’ibanze yemeza ko mbeere y’uko Minisitiri Bugaga apfa, atari kumwe n’abashinzwe kumurindira umutekano, ibyo bikaba bishimangira ko ubuzima bwe bwari mu kaga.
Bugaga yamenyekanye cyane mu gihe yari umunyamakuru w’itangazamakuru ry’igihugu RTNB. Yakozeyo imirimo mu nzego z’Inama ya Sena no muri Komisiyo ishinzwe amatora. Mu ntangiriro za Kanama 2025 ni bwo Bugaga yagizwe Minisitiri w’Itumanaho.”








