Arsenal Yatsinzwe na Man.City amahirwe yo gutwara Shampiyona atangira kuyoyoka

Ikipe ya Manchester City yatsinze Arsenal FC ibitego 2-1 mu mukino wari ishiraniro, bituma ihatana ryo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza rirushaho gukomera.

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi bitewe n’uko aya makipe yombi ahanganiye igikombe. Manchester City yabonye igitego cya mbere ku munota wa 16, gitsinzwe na Ryan Cherki, watunguye Arsenal atsinda hakiri kare.

Arsenal ntiyacitse intege, kuko yaje kwishyura binyuze kuri Kai Havertz, wagaruriye icyizere abafana bayo nyuma y’ikosa ryakozwe n’umunyezamu wa Manchester City. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, Erling Haaland yongeye kugaragaza ubuhanga bwe atsinda igitego cya kabiri cya Manchester City ku munota wa 65, igitego cyahesheje ikipe ye intsinzi yigenzi cyane.

Uyu mukino wasize Haaland agejeje ku gitego cya gatandatu mu mikino umunani amaze guhura na Arsenal, bikomeza kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi bagora cyane iyi kipe yo mu murwa mukuru Londres.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, Arsenal iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 70, mu gihe Manchester City ifite amanota 67 ariko ikaba ifite umukino w’ikirarane ushobora kuyifasha kunganya amanota n’iyi kipe iyoboye.

Nubwo bimeze bityo, Arsenal iracyafite amahirwe menshi ugereranyije na Manchester City, kuko iyirusha igitego kimwe izigamye, ikintu gishobora kugira uruhare rukomeye mu kugena uwegukana igikombe.

Urugamba rwa shampiyona rukomeje gufata indi ntera, aho buri mukino usigaye ushobora guhindura byinshi ku makipe yombi ahatanira igikombe.

Related Posts

President Kagame highlights Rwanda’s sports investment impact at BAL Investors Summit

Rwanda’s President Paul Kagame has underscored the growing impact of sports investments and international partnerships on the country’s economy, tourism, and youth development, speaking during the BAL Investors Summit. Addressing…

Read More
Pep Guardiola will leave Manchester City at the end of this season after 10 years

Legendary football coach Pep Guardiola, aged 55, has announced that he will leave Manchester City at the end of the current season, bringing to a close an extraordinary 10-year spell…

Read More

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

Rwamagana: Two teenage sisters who gave birth at home are crying out for justice.

Rwamagana: Two teenage sisters who gave birth at home are crying out for justice.

Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration