Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’umwaka wa 2025 igaragaza ko imicungire y’umutungo wa Leta ikomeje gutera imbere, nubwo hari ibibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga.
Iyi raporo igaragaza ko 97% by’inzego za Leta zasuzumwe zabonye amanota meza ku micungire y’imari (clean audit), avuye kuri 94% mu mwaka wa 2024. Nanone, iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza ryageze kuri 83%, rivuye kuri 75% mu mwaka wabanje.
Raporo ikubiyemo igenzura ryakozwe ku bigo bya Leta 252, bingana na 96% by’ingengo y’imari ya Leta, hanasohoka raporo z’igenzura 297 zitandukanye.
Mu byagaragajwe nk’ibyagezweho harimo ko miliyari 1.47 z’amafaranga y’u Rwanda zagarujwe binyuze mu igenzura (preventive audit), nubwo ari munsi ya miliyari 9.3 zari zagarujwe mu mwaka wa 2024.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yerekanye ko muri rusange imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta igenda iba myiza uko imyaka igenda iza.
Ati “Ibipimo ngenderwaho mu gucunga umutungo biragenda biba byiza ugereranyije n’imyaka yabanje. Aha rero turashimira ubufatanye bugaragara hagati y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, Inteko Ishinga Amategeko, PAC ndetse n’izindi nzego zigenzurwa.”
Ku bijyanye n’agaciro ku mafaranga yakoreshejwe (value for money), 79% by’inzego zasuzumwe byagaragaje imikorere myiza, ugereranyije na 66% mu mwaka ushize. Byongeye kandi amafaranga yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko yagabanutse agera kuri miliyoni 600 Frw, avuye kuri miliyari 2.04 Frw mu 2024.
Ishyirwa mu bikorwa ry’inama zitangwa n’Umugenzuzi Mukuru naryo ryateye imbere, aho ryageze kuri 65% rivuye kuri 60% mu mwaka ushize. Urugero rwatanzwe ni urw’inzu zasenyutse kubera ibikorwa byo kubaka urugomero rw’amashanyarazi mu Karere ka Kirehe, aho inama zatanzwe zatumye hubakwa inzu nshya 80 zigezweho ku miryango yahohotewe.
Nubwo bimeze bityo, raporo igaragaza ibibazo bikomeye bikigaragara, birimo gutinda gutangira imishinga yemewe, gutinda gutanga amafaranga ku mishinga, imicungire idahagije y’amasoko ya Leta, ibikorwa by’ubwubatsi bidindira, imitungo idakoreshwa ndetse n’itangwa rya serivisi ritinda.
Umugenzuzi Mukuru yasabye inzego bireba kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa imishinga no kunoza imicungire y’umutungo wa Leta, hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere no gutanga serivisi zihuse kandi zinoze ku baturage.
Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru byavuze ko bikomeje gushyira imbere imiyoborere iboneye no gukoresha neza umutungo wa Leta, mu nyungu z’iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Inteko Ishinga Amategeko yakiriye Raporo ya 2025 y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire yagaragaje intambwe imaze guterwa mu kunoza imicungire y’umutungo wa Leta







