Amerika na Iran bananiwe kumvikana ku guhagarika intambara mu burasirazuba bwo hagati

Imishyikirano yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yari igamije gushaka igisubizo ku ntambara ikomeje mu burasirazuba bwo hagati, yarangiye impande zombi zitumvikanye. Iyi mishyikirano yabereye i Islamabad murwa mukuru wa Pakistan kuri uyu wa gatandatu taliki 11 Mata 2026 imara amasaha arenga 20.

Visi Perezida wa Amerika, J.D. Vance, yatangaje ko itsinda ryabo ryagarutse i Washington ridafite igisubizo kigaragara, nubwo bavuga ko bari batanze icyifuzo cya nyuma cyari kigamije gushaka inzira y’ubwumvikane. Yavuze ko ikibazo gikomeye cyagaragaye ari uko Iran itigeze itanga icyemezo gisobanutse cyo guhagarika burundu gahunda yayo yo gukora intwaro za kirimbuzi, ibintu Amerika ifata nk’ingenzi ku mutekano mpuzamahanga.

Ku ruhande rwa Iran, abayihagarariye banenze imyitwarire ya Amerika, bavuga ko yasabye ibintu bikakaye kandi bidashoboka kubahirizwa. Bavuze ko Amerika ishobora kuba itari ifite ubushake buhagije bwo kugera ku masezerano, ahubwo ikaba yarashakaga impamvu yo guhagarika ibiganiro.

Ikindi cyabaye inzitizi ni ikibazo cy’Umuhora bwa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli. Iran yanze icyifuzo cyo gushyiraho uburyo bwo kuyigenzura ku bufatanye n’ibindi bihugu, ivuga ko byabangamira ubusugire bwayo.

Nyuma y’ihagarikwa ry’ibi biganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan yasabye impande zombi gukomeza kubahiriza agahenge kari kariho, nubwo hakiri ukutamenya niba kazakomeza cyangwa niba imirwano ishobora kongera gusubukura.

Ku ruhande rwa Amerika, Donald Trump yavuze ko kudasinywa kw’amasezerano bidakwiye gutera impungenge zikomeye, agaragaza ko igihugu cye gifite ubushobozi bwo kwirwanaho mu buryo bwa gisirikare.

Nubwo ibiganiro byananiranye, haracyari  amahirwe make y’uko byasubukurwa mu gihe kiri imbere, bitewe n’uko hakiri icyuho kinini mu myumvire n’ukutizerana gukomeye hagati y’impande zombi.

Related Posts

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

On Friday afternoon, in Kiramuruzi Sector, Gatsibo District, the 32nd commemoration was held for Tutsi victims killed during the 1994 Genocide against the Tutsi and thrown into Lake Muhazi. The…

Read More
Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

At the Kabgayi Genocide Memorial in Muhanga, survivors, government officials and residents gathered to mark the 32nd commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi, during which eight bodies of…

Read More

One thought on “Amerika na Iran bananiwe kumvikana ku guhagarika intambara mu burasirazuba bwo hagati

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Missed

Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

Connecting classroom lessons to real history: Students visit Rwanda’s historic Museums

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

GATSIBO: 32nd Commemoration held for Tutsi victims thrown into Lake Muhazi

Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

Kayonza: Farmers and Livestock keepers receive equipment subsidies from KIIWP2 Project

Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

Kamonyi: NYC and RYAF lead youth in learning genocide history and supporting survivors

Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

Kabgayi commemorates Genocide victims as eight bodies are laid to rest during 32nd commemoration

A Nation Divided: Hungary’s battle to break free from Orbán’s shadow

A Nation Divided: Hungary’s battle to break free from Orbán’s shadow