Imishyikirano yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yari igamije gushaka igisubizo ku ntambara ikomeje mu burasirazuba bwo hagati, yarangiye impande zombi zitumvikanye. Iyi mishyikirano yabereye i Islamabad murwa mukuru wa Pakistan kuri uyu wa gatandatu taliki 11 Mata 2026 imara amasaha arenga 20.
Visi Perezida wa Amerika, J.D. Vance, yatangaje ko itsinda ryabo ryagarutse i Washington ridafite igisubizo kigaragara, nubwo bavuga ko bari batanze icyifuzo cya nyuma cyari kigamije gushaka inzira y’ubwumvikane. Yavuze ko ikibazo gikomeye cyagaragaye ari uko Iran itigeze itanga icyemezo gisobanutse cyo guhagarika burundu gahunda yayo yo gukora intwaro za kirimbuzi, ibintu Amerika ifata nk’ingenzi ku mutekano mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa Iran, abayihagarariye banenze imyitwarire ya Amerika, bavuga ko yasabye ibintu bikakaye kandi bidashoboka kubahirizwa. Bavuze ko Amerika ishobora kuba itari ifite ubushake buhagije bwo kugera ku masezerano, ahubwo ikaba yarashakaga impamvu yo guhagarika ibiganiro.
Ikindi cyabaye inzitizi ni ikibazo cy’Umuhora bwa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli. Iran yanze icyifuzo cyo gushyiraho uburyo bwo kuyigenzura ku bufatanye n’ibindi bihugu, ivuga ko byabangamira ubusugire bwayo.
Nyuma y’ihagarikwa ry’ibi biganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan yasabye impande zombi gukomeza kubahiriza agahenge kari kariho, nubwo hakiri ukutamenya niba kazakomeza cyangwa niba imirwano ishobora kongera gusubukura.
Ku ruhande rwa Amerika, Donald Trump yavuze ko kudasinywa kw’amasezerano bidakwiye gutera impungenge zikomeye, agaragaza ko igihugu cye gifite ubushobozi bwo kwirwanaho mu buryo bwa gisirikare.
Nubwo ibiganiro byananiranye, haracyari amahirwe make y’uko byasubukurwa mu gihe kiri imbere, bitewe n’uko hakiri icyuho kinini mu myumvire n’ukutizerana gukomeye hagati y’impande zombi.








It’s brilliant content